Muhanga: Minisitiri Dr Isaac Munyakazi yanenze abarimu bigisha ibyo batateguye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 9/02/2019, Saa 15:12:45 Yasuwe inshuro 518

Igenzura ryakozwe na minisiteri y’uburezi mu Rwanda, ryasanze ahenshi mu muri aka karere hari abarezi, badategura isomo bagiye kwigisha ndetse bakigisha ibitari mu bitabo by’integanyanyigisho.

Byagarutsweho n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe
amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi ubwo hagaragazwaga, ibyagaragaye mu isuzuma ry’iminsi 10 mu bigo 34 byo muri aka karere ka Muhanga.

Minisitiri Isaac Munyakazi yavuze ko bidakwiye ko wakigisha utateguye.

Yagize ati:"ubundi twifuza ko abana bose bajya mu mashuri abanza bagomba kuba nibura baraciye mu mashuri y’inshuke ku kigero cya 80%, bakiga ariko bakigishwa ibiri mu bibateganyirijwe ariko birababaje kubona hari abarimu badategura bakigisha ibyo biyumvisha ariko siko byagakwiye."

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi

Yakomeje agira ati:" Nkubu twasanze ibigo bigera kuri 34 byasuwe, ibisaga 32 byagaragajeko abarimu badategura isomo ndetse n’isuzumabumenyi nyuma y’isomo mugihe rirangiye kwogishwa. Aha niho haturuka umusaruro mubi mubona mu isozwa mu ikorwa ry’ibizamini bisoza buri kiciro."

Uyu muyobozi yabwiye abarimu ko kugirango bafashe abana kwiga neza, abarimu bagomba gukora akazi kabo neza kandi ko utazabikora azaba ahemukira igihugu.

Minisitiri Munyakazi yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka muhanga ko bagomba kwikubita agashyi, bakamenya inshingano zabo.

Niyibizi Kizito ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Gahogo mu murenge wa Nyamabuye. Yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko kuba banenzwe nabo ari igitebo kuri no bagiye guhwiturana hagati yabo.

Mu bindi byagaragajwe nuko usanga hari abarimu batazi ibijyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga, mu kwigisha abana gukoresha imashini (OX Laptop) ibigo byinshi bifite.

Mu Rwandan imibare igaragaza ko abana batangira ishuri ku bwinshi ariko bakagenda bavamo buhoro buhoro, abasaga 60% by’abatangiye ishuri bagera mu yisumbuye bakavamo burundu. Byagera mu mashini makuru na za kaminuza abagera kuri 15% akaba aribo bashobora kujya kuzigamo. Akenshi nho usanga abasaga 60% basibizwa kubera ubumenyi bucye nabyo bituruka kuri uku kubisgisha ibho abarimu batateguye.

Abayobozi bashinzwe uburezi bitabiriye inama
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi
Niyibizi Kizito ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Gahogo


AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga