Muhanga: Minisiteri y’Uburezi yasabye Akarere gushaka umuti ku bigo by’amashuri bibura abarimu kuko biri mu cyaro

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 8/06/2019, Saa 18:23:58 Yasuwe inshuro 422

Ibi babisabye mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2019 ihuza abayobozi b’Akarere ka Muhanga, abayobozi b’imirenge, abashinzwe uburezi mu mirenge, ba nyiri ibigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri, Komite z’ababyeyi mu mashuri n’itsinda rya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ribereka ibyagaragaye mu bukangurambaga ku Ireme ry’Uburezi bwabereye muri aka karere.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Daily News, Bwana UMUKUNZI Paul wari uyoboye itsinda rya MINEDUC ryakoze ubugenzuzi mu mashuri 31 yo mu karere ka Muhanga mu cyiciro cya gatanu cy’Ubukangurambaga ku Ireme ry’Uburezi kuva 27/05-7/6/2019, yavuze ko hari amashuri basanze abura abarimu kuko abo bahohereza banga kujya kuhakorera ngo ni mu cyaro.

Yagize ati: “Hari aho byagaragaye ko badafite abarimu bamwe na bamwe, wababaza bakavuga ko abarimu banze kuhajya kuko ari mu cyaro cya kure cyangwa abahakoraga bagashaka akazi ahandi bakagenda, mbese byagaragaye ko ari ikibazo gikomeye kiri muri kano karere.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwasabwe kureba uburyo bwakemura iki kibazo kuko gikomeje kubangamira Ireme ry’Uburezi mu mashuri y’uduce duherereye mu cyaro muri aka karere cyane cyane mu mirenge ya Rongi, Kiyumba na Nyabinoni.

Umuyobozi wari uyoboye itsinda rya MINEDUC ryakoze ubukangurambaga mu karere ka Muhanga yakomeje agira ati: “Ibyo twumvikanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ni uko mu bijyanye no gushyira abarimu mu myanya (placement) bazajya kuhigisha, bajya bibanda ku batuye hafi y’ayo mashuri.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari amashuri bageragaho bakavuga ko babuze umwarimu ariko hari undi utuye aho hafi bajyanye ku kindi kigo cya kure, bityo bakaba babona mu gushyira abarimu mu myanya bagakwiriye kubanza gushyiramo abaturiye ayo mashuri aho kugira ngo bahashyire undi mwarimu yange no kuhajya kandi hari undi uhatuye bahavanye bakamujyana ahandi.

Ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere Ireme ry’Uburezi kandi bwagaragaje ko hari byinshi bikenewe kwitabwaho byihuse harimo gutegura ibidanago no guha abanyeshuri amasuzuma uko bikwiye, gukoresha neza ibitabo na za mudasobwa ibigo bifite, gufatira ingamba abayobozi b’amashuri n’abarimu badakora akazi neza kubera imyitwarire mibi nk’ubusinzi n’ibindi.

N’ubwo hari amashuri menshi yagaragaye ko agifite byinshi byo gukosora ariko hari n’andi basanze akora neza akaba ageze ku rwego rushimishije mu kunoza imyigire n’imyigishirize myiza ryo shingiro ry’uburezi bufite ireme. Amwe mu mashuri yashimwe ni TTC Muhanga, College St Jean Nyarusange, n’ishuri ribanza rya Gitongati.

Mu gihe ibigo by’amashuri hari ibyo bisabwa mu guharanira kugera ku Ireme ry’Uburezi nyaryo, na Minisiteri y’Uburezi irasabwa kuzuza uruhare rwayo muri urwo rugendo. Itsinda rya MINEDUC ryasezeranije Akarere gukora ubuvugizi ku bibazo basanze mu bigo by’amashuri harimo kuvugurura amashuri ashaje cyane, kugeza mudasobwa ku mashuri atarazibona no kubabonera ibitabo bihagije.