Muhanga : Meya yasabye abaturage kwigomwa metero 2 ku mirima Leta ikabagezaho ibikorwaremezo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/11/2019, Saa 13:46:44 Yasuwe inshuro 279

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abaturage baturiye imihanda mishya igiye kubakwa kwigomwa bagatanga ku butaka bwabo kugirango hubakwe imihanda mishya ya kaburimbo.

Ibi yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro baherewe ku kicaro cyaka karere hagamijwe kwerekana ishusho yako mu guha abaturage serivisi nziza no kwita ku bibazo byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati"Hagiye haba ibibazo bitandukanye byo guha ingurane abaturage baturiye imihanda itandukanye kuko abubatse bose bagiye bubaka mu mbago zegereye cyane umuhanda bityo twasanze amafaranga yo kubaha ataboneka bityo twahisemo kubegera tukabaganiriza kugirango babashe kumva ko bagira uruhare mu kwegerezwa ibi bikorwa remezo birimo imihanda,amazi n’amashanyarazi".

Yongeyeho kandi ko amafaranga azubaka iyi mihanda izubakwa ku nkunga y’amafaranga y’inguzanyo ya banki y’Isi ko bigomba kwitonderwa kuko bazatanga ayo kubaka gusa batazatanga amafaranga yo gutanga ingurane.

Kayitare ati " Mu mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu kubaka iyi mihanda yo mu Ruvumera na Murambi ntago hateganyijwemo ayo gutanga ingurane kuko iyo baje baravuga bati tuzatanga ay’ubwubatsi gusa nta yandi ateganyijwe ari nayo mpamvu dusahka ko abaturage babigira ibyabo kugirango izubakwe kandi dusujure umujyi wacu washyizwe mu yunganira Kigali".

Muri aka karere hakunzwe kugaragara ibibazo bishingiye ku ngurane zihabwa abaturage cyane cyane ahanyujijwe ibikorwa remezo birimo amazi ,imihanda n’amashanyarazi ndetse na nubu hari abagifite ibi bibazo baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishiro kuko hari abaturage bakivugako batahawe ingurane ndetse hakaba hari n’abandi bagiye bafata amafaranga ku buso badafite bagahabwa menshi.

Iyi mihanda ya Cyakabiri -Misizi na Ruvumera ifite uburebure bungana n’ibirometero bitanu na metero magana arindwi na cumi na gatandatu (5,716 km),Umuhanda wa Ruvumera uzaba ufite uburebure bwa kilometero 3,025 ndetse Cyakabiri kugera mu Misizi uzaba ufite 2.466.

Iyi mihanda izaba icaniye amatara rusange nubwo nandi ahari bitoroshye kuko nayo azima.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n’abanyamakuru
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro