Muhanga:Meya ati tubirimo naho ba Gitifu bakavuga ko ntabyo bazi, RCA ntishaka kuvuga ku muhigo wa koperative imwe ku mudugudu

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/12/2020, Saa 11:13:56 Yasuwe inshuro 1166

Mu mpera z’ukwezi kwa 7 uyu mwaka nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere koperative(Rwanda Cooperative Agency:RCA) kimukiye muri aka karere hagamijwe gushyira mu ngiro ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byo kwimura bimwe mu bigo bya leta mu ntara hagamijwe kwegereza abaturage serivisi bitanga ndetse kimaze kuhagera cyatangaje ko mu mihigo kizanye mu mezi atatu kigiye gushinga Koperative imwe ku mudugudu gusa amezi abaye 5 kuri 3 bari bihaye bitarakorwa.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yo mu kwezi kwa 7 gutangira 2020 yavugaga ko hagiye gushingwa koperative kuri buri mudugudu mu mezi atatu gusa birangiye amezi abaye 5 ntakirakorwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Prof Harerimana Jean Bosco yari yavuze ko baje muri aka karere gufasha kuzahura amakoperative mu bibazo byabaye akarande byo gucungwa nabi ndetse bakaba bagiye gufasha abaturage kubashingira nibura koperative imwe ku mudugudu ariko amezi abaye 5 kuri 3 yari ateganyijwe ko uwo mubigo uhigurwa none ntakirakorwa.

Yagize ati"Kuba tuje gukorera aha ni byiza hari koperative nyinshi kandi zagiye zigira ibibazo bitandukanye birimo n’imicungire mibi kandi bizakemuka ariko tugiye gutangirana gahunda yo gushingira abaturage koperative ku mudugudu ku buryo mu mezi 3 agiye kuza zizaba zarashinzwe kandi zinakora zikazafasha abaturage kwivana mu bukene naho batuye hagatera imbere kurushaho".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko byatangiye gukorwa ariko bitahise bikorwa mu tugali twose ahubwo bahereye muri tumwe na tumwe kugirango bivrusheho kugenda neza kandi bizagezwe n’ahandi bisobanutse ariko kandi turimo guha ingufu izari zisanzwe zikora kugirango abaturage babe muri koperative zicunzwe neza cyane kandi zifasha abaturage kumererwa neza.

Kayitare ati" Ntabwo byakunze ko dutangirira mu tugali twose 63 ariko dufite ducye twatangiriyemo kugirango tubanze turebe niba bishoboka bityo bizagezwe ahandi bifite imbaraga zikomeye atari ukuzishinga bugacya zamaze gusenyuka kubera ko bitabanje gutekerezwaho ndetse no kuziha ingufu kugirango ibibazo bazagira byo kuzicunga nabi bitazabaho ahubwo zizabe zigendera ku mucyo bityo niko twabigenje".

Nyuma yo kubaza abayobozi 7 kuri 12 bayoboye Imirenge muri aka karere batubwiye ko ibyo bintu ntabyo bazi ndetse ko ntanuwigeze abivuga ahubwo barimo gufasha koperative zisanzwe kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere no gukemura ibibazo byabaye karande byo gucunga nabi umutungo muri amwe mu makoperative basanganywe mu mirenge yabo no gukangurira abayagize kwikemurira ibibazo.

Mu nshuro zose twagerageje kuvugisha umuyobozi wa RCA ntiyabashije kwitaba telefoni njyendanwa ndetse tunagera ku kicaro k’iki kigo ntitwabasha kumuvugisha, tunagerageza kumwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntibwasubizwa mu gihe tuzaba twabashije kumva icyo ubuyobozi bw’iki kigo butanga, a tuzabagezaho indi nkuru.

Gusa nubwo bimeze gutya aka karere gafite amakoperative asaga 215 aho usanga amwe acunzwe nabi kandi bamwe mu banyamuryango bayo bakavuga ko hari abakozi b’akarere bakingira ikibaba abangereza imitungo mu makoperative bayoboye.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga