Muhanga: Meya ati "Ntabwo dukwiye kwihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19".

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/11/2020, Saa 08:45:23 Yasuwe inshuro 147

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aributsa abaturage ko nta mbabazi zikwiye kubica nkana amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kuko ashyirwaho hagamijwe kukirandura harindwa ubuzima bw’abaturage.

Ibi yabigarutseho ubwo yahaga impanuro abasaga 23 bafashwe barenze ku mabwiriza bakanywa inzoga mu tubari two mu Ruvumera na Gahogo.

Yagize ati " Mwebwe mwafashwe mwumva mufite uburenganzira bwo kumara abantu murenga ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi ndetse ntabwo turi bwihanganire abica amabwiriza yashyizweho hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage kuko gufungura akabari muziko bibujijwe harimo no gusuzugura ubuyobozi bityo rero ntabwo bikwiye".

Aba bafatiwe muri utu tubari bose bahuriza kukuba barenze ku mabwiriza ariko bagasaba imbabazi zuko bitazongera ndetse bagiye kwigisha abandi kuko icyorezo kigihari.

Uwase Jamilla we avuga ko bitazongera ahubwo agomba kubibwira n’abandi ko bidakwiye abantu bazi ko bugarijwe n’icyorezo kandi buri wese yacyandura kidatoranya
Yagize ati"Ntabwo bizasubira ahubwo ndabibwira abandi ko ari ugushyira ubuzima mu kaga kuko iki cyorezo kirahari kandi uwacyanduye yanduza n’abandi ku buryo bworoshye".

Manirakiza Jean Paul wafatiwe mu kabari arimo kunywa inzoga avuga ko yatunguwe kuko yajyanyweyo n’inshuti ye bagahita babafata agasaba imbabazi ko bitazongera kuko abonye isomo.

Yagize ati "Mbonye isomo ntabwo bizasubira kuko nahuye n’inshuti yanjye tutari duherukanye tukirimo kuganira bahita badufata twarenze ku mabwiriza".

Abafite utu tubari aba bafashwe banyweraga mo bavuga ko bibabaje ku miryango yabo gucibwa amafaranga ibihumbi magana atatu(300 000 frw) yu Rwanda ko ingo zabo zisenyutse kuko ntaho bari buyakure.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nuko mu minsi itatu ishize muri aka karere habonetse umuryango w’umuntu wapimwe akamenyeshwa ko arwaye agakomeza kugenda mu mujyi bapima abo babana bagasanga bose baranduye bityo abantu bakwiye kwitwararika dore ko na Gereza ya Muhanga yaraye ibonetsemo 36 banduye.

Kugeza ubu nuko aka karere kamaze guhana abarenze ku mabwiriza kabaca amafaranga arenga miliyoni zisaga 33 kandi ngo ntigateze gutezuka ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga