Muhanga : Meya araburira abashoramari bagura ubutaka mu cyanya cy’inganda ko bashobora guhomba ayo bashoye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/10/2020, Saa 17:55:55 Yasuwe inshuro 307

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ,Kayitare Jacqueline araburira abashoramari barimo kugura ubutaka mu cyanya cy’Inganda ko bakwiye kwitonda hakabanza kunozwa neza ibijyanye n’ibyangombwa by’abafite ubutaka ndetse n’inyigo yahazakoreshwa hubakwa inganda.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020.

Asubiza kuri iki kibazo yavuze ko abafite mu nshingano gutanga ingurane kuri ubu butaka bugiye kubakwaho inganda ari Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’Akarere bazafatanya gutanga amafaranga y’ingurane ku baturage.

Yagize ati" Ntabwo bikwiye ko abashoramari bajya kwigurira ubutaka n’abaturage ahubwo bakwiye kubanza kumenya inyigo nyayo y’ikoreshwa ry’ubutaka buzubakwaho kuko ushobora kubugura ugasanga icyo ushaka kuhakorera ataricyo kihateganyirijwe kandi ingurane ya hariya igomba gutangwa na Minisiteri ibishinzwe n’Akarere kugirango bigende neza".

Meya yibukije abashoramari badakwiye gushukisha ba nyir’ubutaka amafaranga ngo babagurishe ubwo butaka bakwiye kuba bategereje hakabanza kunozwa ibyibanze kandi iki gikorwa ntabwo ari icy’inyungu rusange".

Yagize ati" Abashoramari ntibakwiye kushukisha amafaranga abaturage bafite ubutaka ngo babagurishe kuko bakwiye gutegereza ibinyanye no kubanza kunoza ibyibanze".

Mu nkuru twabagejejeho abaturage binubiraga ko hari abashoramari baza bakabaha amafaranga bita intica ntikize aho bavug ko bamwe bahabwa 2300 kuri metero kare imwe abandi bagahabwa ibihumbi 3000 ndetse hakaba nabageza kuri 6000 ariko bagasaba ko bahabwa hejuru ya 7500 kuri metero kare imwe gusa bavuga ko abashoramari bahirirwa babaza ibiciro by’ubutaka babo.

Iki cyanya cy’inganda kizubakwa ku buso bungana na hegitari 68 kikaba giherereye mu murenge wa Nyamabuye ,mu kagali ka Gahogo ho mu mudugudu wa Gihuma kikaba kitezwe kuzatanga akazi ku bantu benshi ndetse no koroshya ishoramari ku turere dukikije guhera mu majyepfo kugeza mu burengerazuba.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga


Inkuru bijyanye : http://www.rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/muhanga-mu-cyanya-cy-inganda-barahabwa-intica-ntikize-ku-ngurane-y-ubutaka