Muhanga: Leta n’imiryango yigenga biyemeje gufatanya kugira ngo umuturage abone serivisi z’ubutabera nziza

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/03/2019, Saa 08:39:43 Yasuwe inshuro 54

Igihugu cy’u Rwanda cyagiye gitwara ibikombe mpuzamahanga kubera ijambo ryahawe abaturage mu kwifatira ibyemezo, bw’ibyo aba agomba gukorerwa hagamijwe iterambere ryabo naho batuye.

Gusa nubwo u Rwanda rufatwa nk’igihugu cy’igihangange mu ruhando mpuzamahanga, nti bivuze ko rwageze ku ntego zo gukemura ibibazo byose bigaragara mu nzego zose, kuko hari ibitarahabwa umurongo ndetse bikibangamiye abaturage.

Umuryango wa Ihorere Munyarwanda (IMRO) wateguye inama yo kuganiriza bamwe mu bafite aho bahurira n’abaturage mu bikorwa by’ubutabera. Aho baganira bashishikajwe no gushaka uburyo imiryango itegamiye kuri leta yafatanya hagamijwe icyateza imbere ubutabera burambye.

Anastasie Uwimbabera akuriye umuryango wa WOCINA – Isaro. Yemeza ko bamwe mu bakora mu nzego z’ubutabera iyo baringagije abaturage, bakagaragazwa bifasha umuturage kubona ubutabera bwuzuye nyamara ngo ubuyobobozi burakwikoma.

Yagize ati:" Iyo ugaragaje ikibazo cy’umuntu warenganyijwe n’inzego z’ubutabera barakwikoma, ngo ubabakuye umugati ku munwa kuko akenshi haba harimo ikibazo cya ruswa. Usanga n’imanza zaciwe zirimo ibibazo kuko haba harimo kubogama ubonera mu nyandiko abaturage bahabwa z’imyanzuro."

Murangwa Amos we ni umwe mu basiragijwe mu nkiko . Avuga kuba umuntu asiragizwa mu nkiko ahanini bitrerwa n’aba bifuza ko umuturage yabaha ruswa.

Umuyobozi wa sosiyete sivile mu karere ka Muhanga, Harerimana Jean de la Providence yemeza ko ubushobozi bwiyi sosiyete bubaca intege.

Umuyobozi wa sosiyete sivile mu karere ka Muhanga Harerimana Jean de la Providence

Yagize ati:" Twebwe sosiyete sivile tubereyeho umuturage, mu gihe yarenganyijwe tugomba kumwereka inzira acamo tukamuyobora aho yabasha kubona ubutabera burambye. Gusa amategeko y’igihugu cyacu yubatse neza ariko usanga abayashyira mu bikorwa nibo bavanga ibintu kuko babikora ku giti cyabo bityo hakenewe gufatanya ngo turandure ibi bibazo bikomeje kugaragara mu gice cy’ubutabera."

Umunyamategeko w’umuryango Ihorere Munyarwanda Muhimpundu Betina

Umunyamategeko w’uyu muryango wa Ihorere Munyarwanda, Muhimpundu Betina avuga ko abantu bose bafite aho bahuriye n’ubutabera bakwiye gukorera hamwe kugirango, abaturage babone ibyo bemererwa n’amategeko ari nako twirinda ko abaturage bagira isura mbi ku banyamategeko.

Mu bihe bitandukanye leta yu Rwanda ikangurira abantu bose, gutanga serivisi nziza kandi kuri bose. Abaturage basabwa kugaragaza no kwanga serivisi mbi, ariko bamwe bakorerwa akarengane bagacisha macye ku bwo kutamenya aho babariza akarengane kabo.


AKIMANA Jean de Dieu@rdn –MUHANGA