Muhanga: Kutarangizwa kw’imanza 168 zaciwe na Gacaca imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/10/2020, Saa 15:56:21 Yasuwe inshuro 30

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite imanza 168 zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa nyuma y’imyaka 26 abigabije imitungo yabo bayangije imbogamizi Ku bumwe n’ubwiyunge bagasaba leta kubafasha zikarangizwa bakishyurwa ibyangijwe.

Bamwe muri aba bavuga ko bidashoboka kwiyunga n’uwakwiciye ndetse akanakwangiriza imitungo akaba ataranakwereka aho yajugunye abavandimwe bawe ndetse n’imitungo yangijwe ntiyishyurwe.

Murayire Theodomile avuga ko kuba batarishyurwa imitungo yabo byatewe nuko ubuyobozi butabihaye agaciro bukabigendamo gake ndetse n’abangije imitungo bakayihishahisha abandi bakayigurisha ndetse bakayandikisha ku bandi kugirango idafatirwa.

Yagize ati"Ikigaragara nuko ubuyobozi butabigizemo uruhare cyane kuko ntabwo bigeze badufasha bityo byahaye icyuho abahisha imitungo kugirango batatwishyura kandi iyo bikorwa mbere barikuba baratwishyuye kuko bari bakiyifite bakuraho ubwishyu bwacu batugomba".

Mukandori Mediatrice wahinduriwe amazina ku impamvu z’umutekano we avuga ko we n’abavandimwe be barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bategereje ko bishyurwa imitungo yabo yangijwe ariko imyaka ikaba ibaye myinshi ariko ntibarishyurwa akanavugako ari agashinyaguro kuko hari n’ababo batarabona bishwe ariko n’ubuyobozi ntago bwatubaniye mu kutwishyuriza bugenda gake ,nta bumwe n’ubwiyunge mbona ku wanyiciye.

Yagize ati" Aka ni agashinyaguro kuko hari na bamwe banze kwemera uruhare mu kwica abavandimwe bacu na nubu tutarabona hakiyongeraho no kwanga kutwishyura ,ubwo wakwiyunga nutarakwereka aho yajugunye abawe koko? yaranze no kukwishyura imitungo yanyu yangijwe ntabwo mbumva ntibinashoboka".

Mugema Claver avuga ko udashobora kwiyunga n’uwakwiciye ababyeyi n’abavandimwe na nubu utarabona noneho ukaba utaranishyurwa imitungo yangijwe ni akababaro gakomeye gupfusha ntushyingure harya ubwo ubwo bwiyunge bwabaho inyuma yibyo byose byabuze umuti ntibishoboka.

Yagize ati"Ntabwo wakwiyunga n’uwishe abawe ntubabone ndetse akanatwara imitungo yanyu twarangiza ngo twiyunge hakiri ibibazo bitarabonerwa imiti ngo hishyurwe ibyangijwe ndetse ugasanga baramaze guhisha imitungo bakayandikisha ku bandi bantu ".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Kayiranga Innocent avugako izi manza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirimo ibibazo bitandukanye harimo abahisha imitungo ndetse n’abayigurishije n’abandi bagaragaza ko bishyuye ariko ntibagaragaze neza aho bishyuriye, ikindi nuko hari abafunze aho basize bagurishije imitungo yabo aka kanya ukaba utabona ubwishyu kuko imitungo basize yagurishijwe nabo basize ,ikindi turifuza ko zirangirana nuyu mwaka kandi abadafite ubushobozi begere abo bahemukiye.

Yagize ati" Hari abahishahisha imitungo ariko twifuza ko zirangizwa uyu mwaka tukareb abatarabasha kwishyura bafite ubwishyu tugasaba abatabufite nabo kwegera abo bangirije imitungo gusaba imbabazi kandi turashyiramo imbaraga tubigishe kandi dushake amakuru kugirango bikemuke burundu buri wese ahabwe ubutabera bukwiye.

Ubusanzwe imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zari ziri muri aka karere zari 212 hakaba habqmaze kurangizwa 44 hasigaye 168,Muri izi harimo 104 zo mu murenge wa Nyamabuye ,36 zo mu murenge wa Kiyumba,Shyogwe ifite 6 ,Cyeza 10 ,Muhanga ifite imanza 6, Nyarusange ifite nayo imanza 6 zitararangizwa.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga