Muhanga:Kudakoresha ikoranabuhanga imbogamizi ku bagore bo mu cyaro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/10/2021, Saa 16:43:24 Yasuwe inshuro 82

Bamwe mu bagore bo mu cyaro baravuga ko bataragera ku iterambere bifuza kuko bagifite imbogamizi zo gukoresha ikoranabuhanga ngo babashe kunguka amakuru no kuratira abandi ibyo bakora.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa rwandadailynews.com ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abagore bo mu cyaro usanzwe wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.

Nyiraminani Claire ni umugore wo mu murenge wa Mushishiro avuga ko nyuma yo gushyirwa mu matsinda bakoze byinshi biteza imbere ndetse bohereza bana ku ishuli ariko ntabwo turagera aho twifuza kuko tugifite imbogamizi zo kutabasha gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati"Twabonye abafatanyabikorwa batwitaho ndetse amatsinda badushyizemo badufashine kwiga uko twakora byinshi byo kwiteza imbere ndetse abana bacu twabohereje kwiga ariko turacyafite imbogamizi zo kutabasha kuratira abandi ibyo dukora kuko ntiturabasha gukoresha ikoranabuhanga".

Nyirakanani Seraphine avuga ko abagore bose bo mu cyaro bigishijwe kwibumbira mu matsinda ndetse bose batagitakambira abagabo babo kugirango babahe bimwe mubyo batabashije ahubwo bafatanya mu kwiga ibyabafasha kuva mu bukene.

Yagize ati"Nibyo twarigishijwe biciye mu matsinda ndetse kugeza ubu tubanye neza n’abagabo bacu kandi twese twabashije kwishyira hamwe tugamije kurwanya ubukene kandi twatangiye kubigeraho".

Nicyorireba Sandrine ni umugore wo mu cyaro mu kagali ka Munazi ho murenge wa Mushishiro avuga ko ikoranabuhanga ribonetse barushaho kwiteza imbere kuko baradoda,bagahinga kandi bakanorora amatungo magufi ndetse n’umusaruro uratubutse cyane ariko ntabwo dukoresha ikoranabuhanga uko tubyifuza.

Yagize ati" Nibyo dukora byinshi birimo guhinga kandi turanorora ,bamwe muri twebwe baradoda kandi bafite umusaruro mwinshi mu byo bakora gusa nubwo dufite telefoni ntabwo zikoresha ikoranabuhanga rya murandasi(internet).

Umukozi w’umuryango Nyarwanda FXB (Francois Xavier Bagnoud) waruhagarariye ubuyobozi , Nsabimana Eduard avuga ko mu byo babanje gukora babanje gufasha abagore kwishyira hamwe no kwizigamira bityo nibamara kugira ibyo bageraho ndetse bamaze no kubigeraho bityo uko ibihe bigenda bihita benshi muri bo bagenda babona ko bashaka telefoni zigezweho bagomba kuzazigura mu gihe bazaba babanjr kubona ko hari aho bageze mu iterambe bagire ibyo basimbuza ibindi babisimbuza kugirango nabyo bibafashe muniterambere kuko niryo tubifuriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe itarambere ry’Ubukungu ,Kayiranga Innocent avuga ko nubwo badafite telefoni zitagezweho zakwakira cyangwa zigakoreshwa bohererezanya ubutumwa bugufi ariko izo bafite zibafasha mu kubitsa no kubikuza amafaranga ndetse no kohererezanya ubutumwa bugufi.

Yagize ati"Nibyo koko hari abagore bo mu cyaro batarabasha kubona telefoni zigezweho ariko izo bafite zo zibafasha mu kohererezanya ubutumwa bugufi ariko na none bakazikoresha babitsa kandi bakabikuza amafaranga kuri MoMo zabo ariko uko bagenda biteza imbere bagenda banabona amatelefoni yabo ameze neza kandi agezweho ".

Kuri iyi nshuro ya 24 hizihizwa umugore wo mu cyaro mu rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti"Munyarwandakazi guma ku ruhembe mu iterambere,wirinde kandi uhangane n’ingaruka za COVID-19 ".

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1997 mu Rwanda bivuye ku nama yabereye i Beijing igaragaza ko umugore muri yasigaye yari yarasigaye inyuma

AKIMANA Jean de Dieu