Muhanga:Abize n’abakora inozabubanyi bifuje ko abakoresha basobanurirwa inshingano zabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 3/03/2019, Saa 10:56:48 Yasuwe inshuro 192

Mu nama mpuzamahanga yabereye mu ishuri rikuru gatorika rya Kabgayi (ICK), ku ruhare rw’abakora umwuga w’Inozabubanyi (Public Relations) bifuje ko habaho gusobanurira inzego zitandukanye imikorere y’uru rwego ruhuza inzego zitandukanye.

Ibi byagaragajwe n’inararibonye mu mwuga w’Inozabubanyi akaba umwarimu , Nzahumunyurwa Pierre Claver, aho yavuze ko kuba abize amasomo y’Inozabubanyi babikora nabi bituruka ku bakoresha babo babakoresha ibitari mu nshingano.

Nzahumunyurwa Pierre Claver yagize ati:" Uyu mwuga ni mushya hano muri iki gihugu, kuko nababyize ni bake ku buryo n’abawukora rimwe na rimwe bakoreshwa amakosa n’abakoresha babo kuko badasobanukiwe n’inshongano nyazo zigenga umwuga w’inozabubanyi. Birasaba ko twubaka inzego tugakora ishyirahamwe rihuza abize amasomo yo muri iri shami tukanagira amategeko bityo abakoresha bakajya bamenya imikorere n’imikoranire mbere yo gutanga akazi ko guhuza inzego."

Ishimwe Alodie ni umwe mu bakora umwuga w’inozabubanyi.

Yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko aho bakorera abakoresha bataramenya ibijyanye n’uko umwuga wabo uteye.

Uyu mukozi yifuza ko bibaye byiza ngo abakoresha babo bajya basobanurirwa ibijyanye n’inozabubanyi.

Uwimana Rose avugako hakwiye kubaho ishyirahamwe rihuza abize umwuga w’inozabubanyi, nk’uko nabize ibindi bayashinga.

Umuyobozi wa kaminuza gatorika ya Kabgayi Padiri Ntivuguruzwa Baltazar

Umuyobozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi Padiri Ntivuguruzwa Baltazar avuga ko, abakoresha bagomba kumenya inshingano zabo bakoresha kugira ngo umusaruro bifuza bawugereho.

Yagize ati:"Niba ndi umukoresha ngomba kumenya icyo umukozi wanjye ansaba kugira ngo inshingano namuhaye zubahirizwe, kugira ngo umusaruro uboneke ikigo gitere imbere".

Kugeza ubu mu Rwanda nta shyirahamwe rihari ry’abize muri aya masomo y’Inozabubanyi.

Muri ICK, iri shuri kuva ryatangira muri 2012 hamaze gusohoka abasaga 102.


 Umuyobozi wa kaminuza gatorika ya Kabgayi Padiri Ntivuguruzwa Baltazar

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga