Muhanga- Kiyumba : IBUKA ihangayikishijwe n’amagambo ahembera amacakubiri avugwa mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/04/2019, Saa 16:58:46 Yasuwe inshuro 210

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Muhanga uravuga ko mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside aribwo ibi bikorwa by’ubushinyaguzi birushaho kwiyongera ndetse no guhohotera abarokotse bikiyongera.

Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hibukwaga abatutsi bazize jenoside mu gice cya Ndiza bagasaba ko byacika kuko ibi bikorwa bifatwa nk’ibindi byaha kandi bigahanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Komiseri ushinzwe amategeko mu muryango Ibuka mu karere ka Muhanga ,Maitre Joseph Mico Twagirayezu wari uhagarariye uyu muryango muri uyu muhango, avuga ko kuba mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside ibikorwa by’ubushotoranyi byiyongera ndetse bikagaragarira mu magambo agaragaza ko amoko akiri mu mitima ya bamwe bashobora no kongera kugirira nabi abarokotse.

Yagize ati " Mu bihe nk’ibi abarokotse bahura n’ibibazo bikomeye byo kwibuka ababo babuze ariko na none hakaba abantu bafite ibikorwa bikora mu nkovu z’abarokotse nko kubabwira amagambo abakomeretsa cyangwa n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi".

Yongeraho ko bidahagurukiwe byatuma hari abarokotse bakongera kwamburwa ubuzima bazira ibitekerezo by’ababi bagifite amoko mu mitima yabo kuko inyigisho mbi bigishijwe zitarabavamo.

Yongeye ati"Ibi bikorwa bikoranwa ubugome kuko kuba warabuze uwawe utabihisemo ngo yicwe ariko ugasanga ibitekerezo by’abanyarwanda bagifite inyigisho mbi mu mitima yabo ishobora gutwara ubuzima bwa bamwe.
Muri twe bikaba biduhangayikishije cyane nubwo ibibazo bigihari ariko bizagenda bisobanuka".

Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa byo kubangamira abarokotse kuko amagambo abibasira agenda avugwa ndetse hakiyongeraho kuba bangirizwa imitungo itandukanye ndetse bakanamburwa ubuzima ari nabyo baheraho bavuga ko na jenoside yateguwe bityo no gutangiza amagambo mabi byazabyara ikindi kintu gifitanye isano n’ubwicanyi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel yabwiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abiciwe i Nyabikenke ko bagomba gushyira umutima hamwe kuko n’abacengezi bari barashinze indiri mu Ndiza batsimbuwe hakaba harimo kugezwa ibikorwa by’itarambere rirambye rizafasha iki gice gutera imbere.

Yagize ati "Mushyire umutima hamwe kuko leta ibari hafi ibarindiye umutekano bityo ntimugomba gucika intege kuko n’abacengezi bari bafite indiri hano twarabatsinze kandi mwabigizemo uruhare ,murimo guhabwa ibikorwa bitandukanye by’itarambere rizabafasha kugira ubuzima bwiza kandi buzira umuze aho muzaba mwegerezwa ubuvuzi ndetse abana banyu bakiga hafi hano".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga,Uwamaliya Beatrice yemeza ko nubwo ibi bikorwa bikora mu nkokora abacitse ku icumu bitagaragara cyane ariko bihari kuko n’ingengabitekerezo itararanduka mu mitima y’abantu abakiyifite bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati "Nubwo tudafite ibibazo bikomeye cyane kandi byigaragaza ariko barahari kuko muri iki cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibisa nka byo bikaba binakurikiranwa n’inzego bireba kugirango bimenyekane ,ikindi hari abafite ingengabitekerezo uwo izajya igaragarwaho amategeko azamufasha kuyivamo no kumenya ko ibihe byahindutse".

Kugeza twibuka ku nshuro ya 25 jenoside ikorewe abatutsi nuko hagenda haboneka abakigira ibibazo byo kubangamirwa kw’abacitse ku icumu haba mu kubabwira amagambo no kubangiriza imitungo ndetse bakanicwa hato na hato kuko hari n’abica abagore babo ngo bitabiriye ibiganiro byo kwibuka.

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn -Muhanga