Muhanga-Kibangu: Abagera kuri 2.7% nibo bacana amashanyarazi ya REG , abandi bacanisha ikibingo bamurika

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 11/01/2021, Saa 14:52:25 Yasuwe inshuro 103

Hashize ukwezi abaturage batuye mu murenge wa Kibangu utaragiraga amashanyarazi akomoka ku murongo mugari bayahawe abasaga 2.7% nibo bamaze guhabwa kuyabona gusa ngo n’abandi barayahabwa vuba kuko barimo kubitegura.

Niyonsaba Eugene atuye muri uyu murenge avuga ko kuva mu 1980 umuzungu witwa Brugge yabubakiye akagomero gato kandi karaducaniraga nubwo hari igihe ibikoresho byashyaga kubera umuriro ndetse n’abashakaga kuhakorera bagasanga nta muriro uhari barigenderaga bakajya mu Ngororero dusigara i Nyuma kubera kuhabura ibi bikorwaremezo ndetse nubu hari abakoresha ibibingo bamurika kuko utarabageraho.

Yagize ati" Ubu twamaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari nubwo twese tutarayabona kuko hari abari bari kuri izi ngomero twari twarahawe na Brugge kubera ko imvura yajyaga kugwa bagahagarika ni igihe umuriro uziye bimwe mu bikoresho byacu bigashya kubera umuriro mwinshi ariko byasubije inyuma iki gihe kubera ko uwahazaga azanye umushinga ufatika yawusubizagayo kubera kubura umuriro cyangwa akawujyana muri Ngororero, gusa nubu hari batarawubona bagikoresha ibimurikisho birimo ibibingo kugirango babone".

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega,Uwamahoro Emmanuella avuga ko kuva haboneka amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari,ubuzima bwarahindutse cyane kandi ntabwo tukibura umuriro uhoramo ariko nibahe n’abandi kuko bahaye bake".

Yagize ati"Ubuzima bwarahindutse cyane nyuma yo kubona amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari wa REG kuko tugikoresha akomoka ku ngomero ntoya yabonekaga nabi imbura yaba iguye tukayabura ariko ubu tumeze neza cyane kuko ntukibura uhoramo natwe tukawucana ariko bahaye bake n’abandi bakeneye umuriro".

Niyibigira Tharcie avuga ko kuva babona umuriro amazu yabo yazamuriwe agaciro kubera ko hari abarimo kuza kuyakodesha bashaka kuyakoreramo kuko hageze umuriro w’amashanyarazi kandi n’abana bacu bagiye kwiga gukoresha ikoranabuhanga kuko byabagoraga kubera kubura umuriro ufite ingufu wo gukoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wuyu murenge,Gakwerere Eraste avuga ko mbere y’uko uyu murenge uhabwa amashanyarazi abaturage bari basanzwe bakoresha ingomero ntoya bagacana ariko ubu bamaze gukurwaho ariko nabo bagomba gusubizwaho ku baturiye uyu muyoboro kandi birimo gukorwa hagamijwe guha abaturage benshi.

Yagize ati" Mbere yo kubona uyu muriro wa REG twari dusanzwe dufite ingomero ntoya zubatswe kera nubwo umuriro wazaga nabi cyangwa imvura yajya kugwa bakawukuraho kugeza ubu bamaze gukurwaho ariko ababishinzwe barimo gupima kugirango bose basubizweho nabo bacane kandi benshi bazajyaho vuba hagamijwe kwagura uyu murongo w’amashanyarazi twahawe n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu".

Yongeyeho ko hari abaturage bari basanzwe bacana ariko bakaba barakuwe ku murongo bitewe nuko insinga zabahaga umuriro zitujuje ubuziranenge ariko abashinzwe umuriro biteguye kongera kubasubizaho kandi batangiye gupima mu tugali 3 kuri 6 tugize uyu murenge hagamijwe guha benshi.

Yagize ati"Ikibazo dufite nuko hari abaturage bari bafatiye ku mashanyarazi ya nzagomero zabahaga ariko ubu bavuyeho kubera ko REG yashyizeho insinga zujuje ubuziranenge kandi bose bazabaha vuba kuko banatangiye gupima mu tugali 3 kuri 6 tugize uyu murenge".

Uyu murenge usanzwe ufite abaturage basaga ibihumbi 23000 basanzwe abasaga 28% bacana bakoresheje umuriro ndetse n’amashanyarazi yakomokaga ku ngomero ntoya.

Muri uyu murenge abamaze guhabwa umuriro bagera ku ngo zisaga 153 ndetse banahaye ikigo nderabuzima cya Gitega, ishuri ribanza rya Gitega,Ishuli ryisumbuye rya Nyakabanga,Ibiro by’umurenge,Ikigo cy’imari cya Sacco, ishuli ry’imyunga ryitiriwe mutagatifu Sylvani n’ibiro by’akagali ka Gitega.

Mu karere kose abacana bagera kuri 49,3% harimo 14% ku bakoresha imirasire y’izuba n’ingomero ntoya naho abakoresha umuriro ukomoka ku muyoboro mugari w’amashanyarazi bagera 35.3%,mu cyerekezo cya leta yu Rwanda kugera 2024 igihugu cyihaye kuba cyageze ku 100%.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga