Muhanga: Itsinda ry’abana 5 ryatangiye ibikorwa byo kwimakaza isuku

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/01/2019, Saa 12:08:06 Yasuwe inshuro 4064

Itsinda ryahisemo kurengera ibidukikije rigizwe n’abana batanu bo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ryatangiye igikorwa cyo gushyiraho ahagenewe gushyirwa imyanda mu bice bitandukanye muri ako karere.

Iki gikorwa kikaba kije gikurikira amahugurwa bahawe n’Umuryango Rwanda Youth In Solution ku bufatanye n’umushinga uharanira gushyigikira imishinga y’urubyiruko rutuye mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Nyamabuye muri Muhanga aho abo bana bashyize udusanduku two kujugunyamo imyanda by’umwihariko ahakunda guhurira abantu benshi nk’aho abagenzi bafatira imodoka.

Bon Pasteur Alain Celse afite imyaka 15 aka arangije Umwaka wa Gatatu w’Amashuli y’Isumbuye akaba n’umwe muri abo bana batangije igikorwa cya GIRA Isuku avugako nyuma yo guhugurwa basobanukiwe Neza SDGs (Sutainable Development Goals;Gahunda ya Loni igamije kugera ku ntego y’iterambere rirambye), ndetse n’uruhare rwabo nk’urubyiruko mu Ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Avugako nubwo badafite imyaka myinshi ariko ko bafite ibitekerezo byo guteza imbere igihugu.

SDGs ni ingamba z’iterambere rirambye zasimbuye MDGs, ni intego isi yihaye kugera 2030.

Uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mu rwego kwimakaza umuco wo kugira isuku , hagamijwe kwirinda indwara zishobora gukomoka ku mwanda.

Isabella Iradukunda Elisabeth@RDN


      

Tanga igitekerezo

-->