Muhanga: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi ntihagira ikiramurwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/06/2019, Saa 07:34:07 Yasuwe inshuro 433

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Kamena 2019 ahagana 01:00 iduka riherereye hafi na Gare ya Muhanga mu mujyi wa Muhanga ryafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza ibicuruzwa by’abakoreramo ntihagira icyo barokora.

Iyi nyubako yibasiwe iteganye naho imodoka zisohokera aho yacururizwagamo mu miryango itatu ibicuruzwa bitandukanye birimo Ibiryamirwa (Matela) mu iduka ry’uwitwa Habimana ndetse n’undi ucuruza Alimentation bita Mama Loic .

Kizimyamwoto ya Polisi yaturutse i Nyanza niyo yaje kuzimya iyi nkongi y’umuriro ku bufatanye n’abaturage ndetse nzindi nzego zitandukanye kugira ngo n’andi maduka ahegereye adafatwa ndetse na REG ishami rya Muhanga ihita ikuraho umuriro.

Iyi nkongi y’umuriro ntawe yatwaye ubuzima gusa mu bicuruzwa byrimo nta na kimwe cyabashije kuramirwa byose byakongotse.

Iyindi nkongi nkiyi yaherukaga mu kwa 6/2013 nabwo hahiye amazu 5 y’ubucuruzi yo mu kivoka.
Ntiturabasha kuvugana n’inzego za Polisi ngo zitubwire igikekwa ko cyateye iyi nkongi y’umuriro gusa harakekwa ko byaba byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nkuru tukaba tukiyikurikirana ngo tumenye agaciro k’ibyangiritse ndetse nicyaba cyayiteye.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga