Muhanga:Imyaka 10 irashize kiriziya gatolika ishinze imizi i Nyabinoni

Yanditswe na Kuwa 4/09/2017, Saa 14:45:31 Yasuwe inshuro 476

Paruwase Nyabinoni yitiriwe Nyina Wa Jambo yashinzwe kuwa 2 nzeri 2007,yizihije yubire y’imyaka 10 imaze ishinzwe.

Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zose harimo Simaragidi MBONYINTEGE umushumba wa diyoseze ya Kabgayi ndetse na madamu MUKAGATANA Fortune visi meya ushinzwe ubukungu w’akarere ka Muhanga. 

Ibi birori byatangijwe n’igitambo cya misa cyatuwe n’umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi aho yanafashije ingo zisaga 132 gusubira mumasezerano yabo.

Uyu muhango wahuriranye nitangwa ry’isakaramentu riha ububasha abahereza b’ukarisitiya.

Nyuma ya misa ahagana mu ma saa cyenda z’igicamunsi hatangiye ibirori nyirizina aho abaribabyitabiriye babarirwaga hagati y’ibihumbi icumi na cumi na bibiri basusurukijwe n’amatorero atandukanye.

Ukuriye inama nkuru ya paruwase nyabinoni KABIRIGI yasobanuye amavu n’amavuko y’iyi paruwase ndetse nibyo bamaze kugeraho nyuma yo kuyihabwa.

Hakomojwe kuri gahunda y’ikumira bushyo ry’ingo asobanura ko ari gahunda yashyizweho na kiriziya bagamije gutegura umuryango ubayeho neza muri sosiyete.

Visi meya w’akarere ka Muhanga madamu MUKAGATANA FORTUNE yashimiye kiriziya gatorika uruhare igira mu itera mbere ry’aka karere. Yagize ati"Kuva Yezu yasubira mu ijuru ubutumwa buracyakorwa kandi bugamije kubaka umukirisitu wukuri."

Musenyeri Musenyeri Smaragde Mbonyintege amaze imyaka itandatu ayobora Diyosezi ya Kabgayi,ari nayo yabyaye Paruwasi ya nyabinoni akaba yarimitswe asimbuye Musenyeri Anastase Mutabazi weguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi.

 Emmy Twahirwa


      

Tanga igitekerezo

-->