Muhanga:"Impa numve" iri mu rubyiruko yatumye imibare y’inda zitateguwe yiyongera

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/09/2018, Saa 09:06:01 Yasuwe inshuro 1909

Bamwe mu babyeyi batuye muri imwe mu mirenge igize akarere ka Muhanga baravuga ko urubyiruko rwugarijwe no gutwara inda batarageza ku myaka y’ubukure bitewe n’umuco wabinjiyemo wiswe "impa numve".

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Rwanda Daily News bavuga ko abana babo babaye ibyigenge aho usanga batangira gukururana n’abasore bakiri bato ari naho haturuka guterwa inda ugasanga ibyifuzo byabo biburizwamo ntibarangize amashuri yabo ndetse bagatangira kuruha bakiri bato.

Munyanziza Deogratias afite imyaka 43 atuye mu murenge wa Shyogwe avuga ko we ubwe afite abana batatu bamaze kumubyarira mu maso atarabona ababateye inda, ibintu agereranya nn’iminsi y’imperuka.

Yagize ati"Turi mu minsi ya nyuma kuko mbona ibi birimo kuba ku bana bacu ari icyorezo, kuko usanga urugo ku rundi bigenda bisa ,gusa usanga babigira ibanga kuko baba badashaka kwerekana uwabateye inda, nk’uko aba banjye banze kwerekana abagabo bazibateye ".

Kankindi Mediatrice afite imyaka 54 atuye mu murenge wa Muhanga avuga ko usanga abagabo bakuze aribo bashuka aba bana kuko nubwo abana bashukana bitaba kabiri cyangwa gatatu kuko usanga babyara bwa mbere bakaniyongeza kandi bazi n’ibibazo bo ubwabo bafite.

Yagize ati "Mu bihe byacu umuntu yararambagizaga akarongora ibi abana birirwamo by’ubusambanyi n’ubwomanzi ntabwo byabagaho kandi urukundo rwari rukiriho naho ubu mbona byarahindutse cyane ".

Munyangeyo Polycaripe afite imyaka 58 avuga ko hakenewe ingufu zikomeye zo guhashya Mpa numve yateye dore ko iyo yageze mu rugo ruhura n’ibibazo by’amikoro, mu gihe umubyeyi yitaga ku bana be akita no kuri uwo mwana wabyaye undi, ugasanga amashuli y’uwo mwana arahagaze ahubwo agiye guhura n’ibibazo by’uruhuri.

Yagize ati"Mpa numve ni ikibazo gikomeye kuko urugo igezemo usanga amikoro yarwo n’ubundi yarasanzwe ari make abura noneho kuko usanga umuryango warusanzwe ufite abana benshi ugiye no kwita ku wabyaye n’uwabyawe kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza ,gusa usanga atariko bigenda kuko abanyeshuli bayavamo abandi bakajya iyo mu mijyi gushakashaka imibereho bakora akazi kadahwanye ni intege zabo".

Umwe mu bakobwa wabyaye atarageza imyaka y’ubukure utashatse ko amazina ye n’amafoto avugwa muri iyi nkuru avuga ko ajya guterwa inda yizezwaga ko azahabwa ibyo atakibonera ndetse ko bazanabana bidatinze.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga,Kampororo Jeanne d’Arc avuga ko iki kibazo barimo gushaka uko cyakemuka mu maguru mashya nubwo bo ubwabo bikomeye kuko ujya gutera inda atabanza ngo avuge ko agiye kubikora, ariko bagomba gukomeza kwigisha abantu bose kugirango bicike burundu, abari n’abategarugori bahabwe agaciro ariko nabo bakihaye.

Meya Beatrice Uwamaliya avugako batangiye kugenda baganiriza inzego zose ngo zitangire zifashe imirenge no mu tugali mu kwigisha abana b’abakobwa kwirinda abantu bose babashuka bagamije kuryamana nabo no kumenya ko ejo habo heza hari mu biganza byabo bagomba kwirinda iyi mpa numve yateye igiye kumara abana b’abakobwa ,gusa ababyeyi nabo baganirize abana babo babahe impanuro z’uko bagomba kwitwara.

Mu ibarura ryakozwe muri 2017 ryagaragaje ko abakobwa 260 bose muri aka karere babyaye batarageza ku myaka y’ubukure (18) aho iri barura ryakozwe bahereye muri Mutarama 2016 kugeza Mutarama 2017, usanga izi nda baziterwa n’abantu batandukanye barimo abasore n’abagabo bakuze kandi bubatse ingo zabo ndetse bagasaba abo baziteye kubigira ibanga rikomeye cyane ngo zidasenyuka.

Kugeza ubu nuko harimo gukorwa irindi barura ari naryo rizagaragaza imibare igezweho yubu gusa ishobora kuziyongera bitewe na “Mpa Numve” yugarije aka karere.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Muhanga


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    pazzo   |   ku wa 26/09/2018, Saa 06:19

    Igitekerezo ibirikuba nibigaragaza ko turimubihe byanyuma byimperuka kbs

Tanga igitekerezo

-->