Muhanga: Imiryango itari iya Leta yasabiye abaturage kwigishwa amategeko

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/03/2019, Saa 19:05:07 Yasuwe inshuro 73

Abagize iyi miryango bavuga ko kwigisha abaturage amategeko n’ibihanobiramutse bikozwe, byabongerera ubumenyi bigatuma bitwararika gukora ibyaha.

Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda, Mugisha Jules yemeza ko baygira akamaro.

Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda Mugisha Jules

Yagize ati:"Abaturage bose bigishijwe bakamenya amategeko n’ibihano biyaherekeza, byafasha mu kurinda ibyaha bikorw kuko akenshi babikora bakamenya ibihano bamaze gukosa.

Mu kiganiro cyihariye bahaye www.rwandadailynews.com bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bavuze ko kuba abaturage batagira ubumenyi ku mategeko bituma abaturage bishora mu byah.

Umuhuzabikorwa wa MAJ (Maison d’acces au justice) mu karere ka Muhanga,Chantal Uwineza avuga ko akenshi abaturage bakunze gushaka kumenya amategeko ari uko bamaze gukora ibyaha.

Yagize ati:"Akenshi bashaka kumenya amategeko ari uko bagonzwe nayo bamaze gukora ibyaha, ariko tugiye gukomeza gukangurira abaturage kuyamenya bayitondere

Abaturage bavuga ko kugirango bamenye aho bakura amategeko bikigoranye kuko akenshi uburyo bwo kuyabona bibagora ndetse abandi bakaba batazi no gusoma.




AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Muhanga