Muhanga:Imiryango ikabakaba 5000 nta bwiherero,abamotari batangiye gutanga umusanzu

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/11/2017, Saa 12:25:15 Yasuwe inshuro 493

Mu karere ka Muhanga kimwe n’ahandi hose mu Rwanda hagiye hagaragara indwara zikomoka ku mwanda ndetse bihagurutsa inzego bireba kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.

Gusa bigaragara ko bigikomeye dore ko kugeza ubu muri aka karere hakiri imiryango 365 itagira ubwiherero ndetse indi isaga 4970 ibufite ariko bukaba butujuje ibisabwa abenshi babiheraho bakavugako iyi miryango imwe itira ababufite ndetse hakibazwa aho abandi batabufite biherera.

Ibi bikaba byarahagurukije abasanzwe bazwi nka koperative Cotravemomu yo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo bifatanya n’abatuye mu murenge wa Muhanga mu kagali ka Nganzo mu kubaka no gusakara ubwiherero bugera kuri 15 ndetse umuyobozi w’iyi koperative Nkundimana Emmanuel avuga ko bafite intego yo kwiteza imbere bakanafasha abandi kuva aho bari nabo bakagira ubuzima bwiza bakava mu bukene.

Yagize ati"Urebye twebwe na koperative yacu duharanira kwiteza imbere tukanafasha abandi kuva aho bari nabo bakiteza imbere bityo twafashije abangaba ku ikubitiro kandi ntibiri buhagarare kuko hari benshi nubwo tutabageraho aka kanya ariko tuzagerageza kwegera abatagira icyo bigezaho tubafashe".

Abamotari basakaye ubwiherero 15

Abafashijwe guhabwa isakaro ry’ubwiherero bose bavugako bishimye kandi batahindukira ngo bagurishe aya mabati kuko ntacyo baba bakoze kuko bo ubwabo kubona isakaro ry’ubwiherero bwabo byari umutwaro kubera ko ntabushobozi.

Mushimiyimana Josephine akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Muhanga avugakoabaturage badafite ubushobozi bwo kwisakarira ubu bwiherero ariko bafashijwe kubusakarirwa byabafasha kurushaho bakabasha kwirinda indwara zimwe na zimwe zituruka ku mwanda.

Yongeraho ko muri uyu murenge bafite imiryango isaga 956 ifite iki kibazo gusa akavugako imwe yubatse idasakaye abo baturage bagerageje guha abandi imiganda go gucukura no kubaka ariko gusakara kikaba aricyo kibazo .

Nubwo nta kigereranyo kigaragara Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ahagana muri 2013, 90% byabagannye ibigo nderabuzima cyane cyane byo mu cyaro bagaragaweho indwara zikomoka ku mwanda gusa kugeza ubu ubuyobozi butandukanye bukaba byarahagurukiye iki kibazo cy’umwanda ndetse umuyobozi wakarere ka Muhanga mu kiganiro n’itangazamakuru mu kwezi gushize yavuzeko itorero ryo ku mudugudu rizafasha guhashya ibi bibazo bijyanye n’umwanda.

Inkuru bijyanye: Ikibazo cy’ubwiherero;umukoro kuri leta y’u Rwanda(http://rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/ikabazo-cy-ubwiherero-umukoro-kuri-leta-y-u-rwanda)


      

Tanga igitekerezo

-->