Muhanga :Ifungwa ry’agateganyo rya Unique Academy rihangayikishije abaharerera

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/01/2018, Saa 19:03:04 Yasuwe inshuro 1351

Mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2017 nibwo ishuli ryisumbuye rya Unique riherereye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye ryahagaritswe byagateganyo ndetse risabwa guhindura bimwe na bimwe ritabikora rigafungwa burundu.

Kuva icyo gihe ababyeyi barereramo abana ntibigeze bamenya iherezo bakibaza uko bizagenda dore ko itangira ry’amashuli ryegereje.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na RWANDADAILY NEWS bavugako batewe impungenge n’iri hagarikwa kuko abana babo bashobora kumara igihe kirekire batarasubira kwiga bigatuma n’amasomo yabo agenda nabi nk’uko Muhizi Charles umwe mu babyeyi barerera muri iryo shuli bigarukaho.

Yagize ati :"Nta cyizere dufite kuko iyo uhagaritswe by’agateganyo bishobora kurangira utujuje ibisabwa ukaba wanahagarikirwa burundu bityo ntabwo tuzi umwanzuro uzafatwa gusa ababishinzwe badufashe abana bacu babone uko biga twebwe nkababyeyi turakomerewe."

Umuhuzabikorwa w’iri shuli Umutesi Esperance avugako ibyo basabwe bamaze kugera Ku kigero cya 90% babikora akongeraho ko kandi birangira vuba abana bakagaruka kwiga byaracyemutse .

Yagize ati:"Mu igenzura badukoreye badusabye kubaka aho abana bakorera imyitozo,ikindi ni ukubaka no kongera ibikoresho byo mu ishami ry’Icungamutungo hakiyongeraho kugura ibikoresho byo mu ishami ryigisha ubukerarugendo. Rero twamaze kubigura ababyeyi batugirire icyizere natwe turababyeyi ntago twakemera ko abana babura aho biga kugirango ejo bazafashe mu iterambere ry’iki gihugu".

Sebashi Claude akaba umuyobozi w’uburezi mu karere ka Muhanga nawe yemeza ko ibyo basabwe gukora nibabirangiza bazongera bagahabwa uburenganzira bwo gufungura ikigo abanyeshuri bakongera bakiga.

Harimo gukorwa ibyo basabwe ngo ikigo gikomorerwe

Kuri ubu iri shuli rikomeje kubaka andi mashuli azaba ageretse (etage) bikazatwara asaga miliyoni 134 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Eng. Gatete Innocent wubakisha iyi nzu abyemeza.

Iki kigo cyashinzwe na Unique Academy mu mwaka wa 2012 kugeza ubu rikaba rifite amashami 3 harimo Ubwubatsi ,Icungamutungo n’Ubukerarugendo.

AKIMANA Jean de Dieu/Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->