Muhanga:Ibitekerezo by’abaturage byakusanyijwe umwaka ushize 40 byabyajwemo imishinga ikomeye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/11/2018, Saa 07:47:36 Yasuwe inshuro 307

Mu kagali ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro haherutse gutangirizwa igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bw’ibyo abaturage bashaka ko bazakorerwa mu igenamigambi rya 2019-2020.

Abaturage babanje kwibutswa ibyo bari basabye ko byashyirwa mu ngengo y’imari ya 2018-2019, hari bimwe byatangiye gukorwa bafatanyije na leta.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Madame Mukabaramba Alvera yabwiye abaturage ko umuturage ariwe shingiro ry’ubuzima bw’igihugu ari nayo mpamvu ahabwa umwanya mu gutanga ibitekerezo ku byo yumva yakorerwa , kandi nawe akagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo, dore ko akenshi unasanga ibitekerezo byabo byavuyemo imishinga migari ikorwa hagenderwe ihinduka ry’ubuzima.

Yagize ati "Igihugu cyacu cyabonye ko ibyo gikora kibikorera umuturage kandi kigamije kumukura aho ari akajya kuyindi ntera izana ubu buryo bwo kubaha rugari bo ubwabo bakitangira ibitekerezo ubwabo bw’ibyo babona bakagombye gukorerwa kandi nabo bakabigiramo uruhare runaka kugirango bigende neza.

Madame Mukabaramba yari mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo

Yongeraho ko kandi ibi bitekerezo batanga bivanwamo imishinga migari ikomeye ku gihugu igakorwa na leta ariko n’umuturage bikabasha kumuzamura mu mibereho ye kuko abasha kubona akazi akenshi usanga hari iyubakwa ry’imihanda migari ihuza ibice ndetse hakaza amashuri ,ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi ndetse no kubegereza ibikorwa by’ubuvuzi hubakwa ibitaro.

Yagize ati "Muri ibi bitekerezo mutanga hari ibigaragara ko mubishaka cyane bigakorwa vuba na bwangu ariko hakazamo no kuba hagaragaramo ibitekerzo bibyara imishinga minini cyane itakorwa n’amaboko y’abaturage ikaba yakorwa na leta ariko umuturage agahabwamo akazi akabasha kwiteza imbere imibereho mibi yarafite igahinduka ikaba myiza, muri iyi mishinga hazamo kuba hubakwa imiyoboro y’amazi, amashuri,imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’iyubakwa ry’ibitaro mu bice bitabagamo bigafasha abahatuye".

Muri iri kusanywa ry’ibi bitekerezo abaturage babanje kwerekwa ko ibitekerezo batanze umwaka ushize muri uyu murenge ibisaga 284 hafashwe ibisaga 112 byibanze ku mihanda,amazi,amashanyarazi ,amashuri no kubegereza ibigo nderabuzima bimwe muri ibi byatangiye gukorwa muri iyi ngengo y’imari turimo ya 2018-2019, aho hatangiye kubakwa umuhanda w’ibirometero 13 uhuza imirenge 3.

Umukozi ushinzwe igenamigami mu karere ka Muhanga,Eric Bizimana avugako ibitekerezo byatanzwe nabo mu mwaka washize bitagiye mu kabati ahubwo byahujwe n’ibyahandi bihabwa umurongo kugirango byitabweho ndetse ibigaragarako na leta yabigiramo uruhare itangira kubishakira amafaranga yo kubyunganira leta igashyiraho uruhare rwayo ariko n’umuturage agashyiraho ake kugirango bigende neza kuko hari ibyo ubona ko abaturage babikora mu miganda.

Yagize ati"Kugeza ubu ni uko mu mwaka ushize hatanzwe ibitekerezo byinshi bisaga 284 ariko ibyahawe icyerekezo bisaga 112 ndetse bimwe muri byo byatangiye kwitabwaho birimo umuhanda uhuza imirenge 3 irimo umurenge wa Muhanga, Mushishiro na Nyarusange ukaba ufite ibirometero 13 ndetse banagezwaho imiyoboro y’amashanyarazi, amazi ndetse b’ibigo nderabuzima hagamijwe ishyira mu bikorwa ry’ibyo bo bisabiye ngo bibakorerwe".

KABERA Narcisse utuye muri uyu murenge wa Mushishiro ho mu kagali ka Matyazo, mu mudugudu wa Cyarubambire avuga ko ibi bitekerezo batanga byahinduye ubuzima bw’abatuye muri bimwe mu bice byagaragara ko byasigaye inyuma y’ibindi by’ahandi kuko wasangaga nta mazi ndetse n’amashanyarazi bagira ndetse no kwivuza bikaba byarabagoraga bitewe nuko bakoraga ingendo ndende bajya gushaka ibyo badafite ariko nyuma yo gutanga ibitekerezo byaroroshye bafashwa kubona amashuri yisumbuye ya 9ybe n’ibindi bikorwa,.

"Ibyo tutigeze tubona tugomba kongera kubisaba kugirango nabyo bihabwe umwanya wo kubyitaho birimo gukomeza kuduha amazi,amashanyarazi n’amashuri yo ku rwego rwisumbuye kuyo dufite."

Mu mwaka ushize wa 2017-2018 hatanzwe ibitekerezo 3157 birimo ibijyanye ni ubukangurambaga ,bivuye mu mirenge 12 yose igize akarere ka Muhanga muri byo 1500 bihabwa ubugororangingo ndetse ibisaga 40 byaje kubyazwamo imishinga ikomeye igomba gukorwa kandi bikagaragaza ko abaturage basaba ibyo bakennye kugirango babyegerezwe kugirango bihindure ubuzima bwabo bwa buri munsi bityo bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->