Muhanga:Ibitaro bya Kabgayi byahawe ingobyi y’Abarwayi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/08/2020, Saa 07:47:15 Yasuwe inshuro 88

Mu muhango wo guhigura umwe mu muhigo wa 2019-2020 wo kugura ingobyi y’abarwayi farumasi y’Akarere ka Muhanga yashyikirije akarere ka Muhanga iyi modoka nako kayishyikiriza ibitaro bya Kabgayi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philpe yavuze ko banezerewe cyane kuba bahawe iyi ngobyi igiye kujya ifasha abarwayi ndetse n’ibitaro ariko yemeza ko bitewe n’imiterere mibi yaka karere hakenewe nibura izindi 2 zisanga 6 zisanzwe zihari kugirango ibice bya Ndiza nabyo bibashe kwitabwaho nabyo.

Yagize ati" Turanezerewe cyane kuko tubashije kwakira iyi ngobyi y’Abarwayi ikaba igiye kudufasha gukomeza kwita ku barwayi batugana bashaka ubuvuzi bwihariye budatangirwa ku bigo Nderabuzima nubwo bikidukomereye kubera imiterere yako bityo dukeneye kwita ku bice byose kugirango tubashe gutanga ubuvuzi".

"Ubusanzwe dufite 6 ariko dukeneye nibura 8 kugirango n’igice cya Ndiza tugihe 4 kugirango zifashe muri kiriya gice kugirango abo dushakira ubuzima bwiza babubone".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortune mu gice cya Ndiza twari dufiteyo ambulance 1 kubera ubushobozi bucye kubera ko tutabashaga kubona uko dufasha abaturage bacu mu gihe barwaye, kuba habonetse iyi izadufasha kubagezaho ibikorwa by’ubuzima bwiza kandi abishyize hamwe ntacyo babura barakora bakabigeraho nkuko uyu muhigo ubashije kweswa bityo ntago duhagararira aha tuzakomeza gushakisha uburyo kugirango dukemure ibibazo byo gufasha indembe kuzigeza ago zihererwa ubuvuzi zikeneye.

Mugesera Damien ahagarariye abayobozi b’Ibigo Nderabuzima 16 bikorera muri aka karere avuga ko byari bikwiye ko haboneka ingobyi zajya zifasha abarwayi kugera kwa muganga kugirango bahabwe ubuvuzi bakeneye gusa ntago biba byoroshye bitewe n’imiterere mini yaka karere ariko iyi ibonetse izafasha abarwayi kandi turabyishimiye cyane.

Yagize ati"Mu bigaragara hakenewe ingobyi nyinshi zo gufasha abatugana bafite ibibazo byihutirwa kandi tudafitiye ubushobozi bwo kubikemura bisaba ibitaro bikuru kutwunganira gusa imiterere yaka karere nayo ni inzitizi ku buvuzi butangirwa mu gice cya Ndiza kuko imihanda ni mibi cyane ariko twishimiye cyane iyi tubonye nayo n’inyongera kandi ntabwo iba nkeya hari ikiribuhinduke byanga bikunda".

Nta gihe gishize ibitaro bya Kabgayi byakiriye indi Ngobyi y’abarwayi yatanzwe na Imbuto foundation naho iyo bahawe ikaba yaratanzweho amafaranga ager kuri miliyoni 64 z’amafaranga y’U Rwanda.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Muhanga