Muhanga:Ibisa n’Amatongo bigomba kuba amateka mu gihe hazasohoka igishushanyo gishya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/11/2020, Saa 20:07:52 Yasuwe inshuro 99

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent aburira abafite ibibanza bitubatse mu mujyi wa Muhanga ko igishushanyo nikiboneka bagomba gukuraho ibi bibanza bikubakwa ndetse nta muturage uzavutswa ko adafite ubushobozi ariko hagomba kubahirizwa iki gishushanyo.

Ibi yabitangaje mu bukangurambaga bwatangijwe hagamijwe gusobanurira inzego zitandukanye ndetse n’abaturage kugirango bazagire uruhare muri iki gishushanyo cy’umujyi.

Yagize ati "Muri ubu bukangurambaga tuzibanda cyane kwereka abaturage ko bakwiye kukibona nkikitaje kubirukana mu mujyi ahubwo bagomba gufatanya n’ubuyobozi kugishyira mu bikorwa kugirango tugire umujyi usa neza uzira ibisa n’amatongo yatewe n’ibibanza bitubatse hakiyongeraho amazu yasenyutse atarubakwa kugirango yubakwe kandi twizeye ko iki gishushanyo nikimara kuboneka kizahita gitangira kubahirizwa".

Munyankindi Papias avuga ko iki gishushanyo nikimara kubomeka kandi ntikibahutaze bazagerageza kugikurikiza ndetse anemeza ko batazanangira kuko udafite ubushobozi azajya aho yashobora gutura kugirango birusheho kuba byiza.

Yagize ati" Erega iki gishushanyo nikimara kuboneka kandi kikaza kitaduhutaza tuzagerageza gukurikiza uko kizaba kimeze kandi umuturage igo aganirijwe neza akumvishwa ko ubushobozi afite hari ahandi yabukoreshereza akahaba yanabikora abyishimiye birushaho kuba byiza kuko aba yabimenyeshejwe".

Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiterere n’imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority)Muhire Janvier avuga ko iki gishushanyo kizaboneka vuba kandi njyanama yaka karere nimara kucyemeza kizatangira kubahirizwa, ikindi abafite ibibanza ntibyubakwe bagomba kubyambura kuko itegeko rigena imyaka 3 , iyo kitubatswe rero leta ibanza kumenya impamvu hatubakwa kuko hanateza umwanda cyangwa hakaba indiri y’ibisambo bityo rero ntibikwiye ko igishushanyo gisohorwa abafite ibi bibanza bakwiye kubyubaka vuba kugirango batazabyakwa.

Yagize ati"Iki gishushanyo kigomba kuboneka vuba kugirango abubaka bubake kandi bakurikije amategeko no kwibutsa abafite ibibanza bitubatse kugirango babyubake nibibananira babyamburwe bihabwe abandi kuko hari niho ndiri y’ibisambo no kuhateza umwanda kandi nikimara kuboneka kizahita gitangira kubahirizwa hagamijwe gusukura umujyi".

Ubu bukangurambaga bwatangijwe muri aka karere bugamije gukangurira abaturage n’izindi nzego kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo (Master Plan) cy’uyu mujyi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga






      

-->