Muhanga: Kera kabaye ya hoteli Perezida Kagame yateye inkunga igiye kubakwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/02/2019, Saa 20:12:08 Yasuwe inshuro 160

Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yahaye umurongo ikibazo cy’iyubakwa rya hoteli Perezida Paul Kagame yatanzeho inkunga muri 2003, ariko ikadindira imyaka 13.

Uyu muyobozi yabivugiye mu nama yamuhuje n’abikorera bo muri Muhanga aho yabasabye kwishyiraha hamwe bakubaka iyo hoteli.

Yagize ati:" Banyeretse hegitari 17 ziteganyirijwe kubakwaho hoteri ikomeye. Murabona ko hano mukorera mu masangano yutundi turere ku buryo kwishyira hamwe byanyu, byatuma iterambere ryifuzwa rigerwaho vuba."

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal yemeza ko imishinga yose migari batabura uko bayigiramo uruhare, kandi nabo barajwe ishinga no gukora ibibateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice yemeza ko hoteri izubakwa kuri izi hegitari 17 izaba iri ku rwego rwiza mu ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati:”Hoteri igomba kujya ahantu hisanzuye cyane kandi igahabwa ibikorwa bose bikinerwa n’ingeri zose zabahagana kuva ku muto kugera ku mukuru. Ibi bikazuma iba ari ikitegererezo aha mu Majyepfo. "

Iyi hoteri izasimbura iyo perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yatanzemo inkunga mu mwaka wa 2003, ubwo yasuraga aka karere ndetse mu minsi yashize iki kibanza cyaje kubakwamo ibigega by’amazi binahagurutsa inteko ishingamategeko.

Iyi hoteri izubakwa mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mubuga, werekeza mu karere ka Ruhango ikazaba ifite ibyumba 500, ifite ibice byo kogeramo bitandukanye (piscine), ibibuga bikinirwaho imikino y’amaboko (basketball,volleyball,Teniss) n’ibindi bitandukanye bishobora kuzafasha ibice bitandukanye byiki gihugu bizahagana.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateye inkunga muri 2003 ubwo yasuraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama muri 2003.

Ikibanza Hoteli yagombaga kubakwamo ubuyobozi bwacyubatsemo ibigega by’amazi.

Perezida Kagame icyo gihe yasabye abatuye iriya Perefegitura guhuza imbaraga bakiyubakira Hoteli nziza yo kujya yakira abashyitsi babasuye.

Icyo gihe yasize atanze miliyoni Frw 10 nk’inkunga ye kugira ngo abandi bazahereho batanga iyabo.

Muri iriya myaka miliyoni Frw 10 yari amafaranga afite agaciro kanini bitewe n’uko ubukungu bwari bwifashe mu gihugu no ku isi muri rusange.

Nyuma y’uko Umukuru w’igihugu ahavuye, amafaranga yari yatanze yahawe abaturage bari batuye ku butaka iriya hoteli yagombaga kubakwaho, ntihagira abandi bashyiraho ayabo ngo kubaka iriya hoteli bitangire.

Gusa Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana atangaza ko imirimo yo kubaka iriya hoteli igiye gusubukurwa.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yahaye umurongo iyubakwa rya hoteli
Abikorera bo muri Muhanga


Bimwe mu bibanza bigiye kubakwamo hoteli umukuru w’igihugu yatanzeho inkunga

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->