Muhanga/Horezo: Bamwe baryama ku bitanda bitagira imifariso kandi ngo barayijejwe

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 31/01/2019, Saa 07:58:57 Yasuwe inshuro 568

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo uherereye mu Murenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, ukaba waratujwemo imiryango ijana yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni yari ituye mu manegeka. Bamwe mu bawutujwemo baravuga ko hari ibikoresho birimo ibiryamirwa batarahabwa nyamara bari barabyemerewe n’ubuyobozi.

Abaganiriye na Rwanda Daily News baravuga ko bafite ibitanda ariko bitagira imifariso(matela).

Kuri bo ngo iyo bugorobye bafata imisego y’intebe akaba ariyo barambura ku bitanda.

Mukanyonga Christine ni uwe muri bo. Aragira ati: " Twaje hano tuziko tuzafashwa kubona ibiryamirwa ariko dusanga baduhaye ibitanda gusa n’intebe,i yo bwije twifashisha imifariso yo mu ntebe kugira ngo tubashe kuryama cyangwa tugakoresha imisambi kuko nta kundi twabigenza ".

Ndamyayezu Hermenigilde avuga ko binjira muri uyu mudugudu meya yabasuye akababwira ko ibi biryamirwa bazabibona vuba ariko umwaka ukaba ushize.

Ku bwe ngo, Horezo II yitaweho cyane kuko umuryango umwe wagiye ubona byose ndetse ugahabwa matora 5 ahenshi unasanga hari umuntu umwe gusa.

Bamwe bahawe ibitanda bitagira imifariso

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, UWAMALIYA Beatrice avuga ko aba batujwe muri uyu mudugudu ku cyiciro cya I batari bagenewe ibi biryamirwa kuko bamwe ari abahawe ingurane ku butaka bwabo bakuweho bahabwa inzu kugira ngo bafashwe kubona aho bikinga ariko ntabwo bazahabwa ubutaka bwo guhinga kuko bo batandukanye na bariya. Ni ibigomba kwitabwaho kugira ngo nabo bagire ibiryamirwa kuko hari na bagenzi babo bo mu mudugudu wa kabiri bemeye kubafasha .

Yagize ati: "Uyu mudugudu mu gice cya I hari ibyo bari bemerewe hari nibyo batari bemerewe nk’ibyo kuryamaho ariko inzu zo bagombaga kuzihabwa kuko bavanwe muri bumwe mu buso bwa hano hubatswe, aba ntabwo bazabona ubutaka bwo guhingaho kuko bo batameze nk’abimuwe bavanwe mu manegeka ahitwa ku Muvumba kuko bo bari bafite ubutaka barabusiga bukaba bwakorerwaho ibindi bikorwa,ikindi ni uko abadafite ibiryamirwa bizwi kandi bazabafasha kubibona kuko abaturanyi babo bemeye kubafasha kubyo bahawe bidakoreshwa".

Abaturage bagaragarije ubuyobozi bw’akarere iki kibazo

Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari 56 muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu no gukumira ko byakongera gutwara ubuzima bw’abaturage kubera imiturire itaboneye.

Umudugudu wa Horezo wubatse mu buryo buzwi nka ’Four in One’, aho inzu imwe iba irimo ibice bine buri muryango ugahabwa kimwe, uri mu birometero 50 uturutse mu mujyi wa Muhanga.

Nubwo bamwe bataka kutagira ibiryamirwa, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko iyo leta ihaye abaturage ibikorwa remezo biba bisobanuye ko ibahaye intangiriro y’aho bahera bakomeza kwiyubaka.

Yagize ati “Ntabwo intambwe yindi iterwa tujya imbere, iteka igomba kubaho ari uko leta yagombye kongera guha inka uwo yayihaye ubushije, imuhingire umurima yamuhingiye ubushize, oya, icyo bivuze leta mu bikorwa by’ubufatanye yaguhaye aho uhera ngo nawe wiyubake.”

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->