Muhanga: Hon Depite Uwanyirigira yahaye abagide umukoro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/02/2019, Saa 20:51:44 Yasuwe inshuro 291

Hon Depite Uwanyirigira Florence yasabye abakobwa babarizwa mu muryango w’abagide mu Rwanda, kwirinda ibishuko bibaganisha mu gutwara inda imburagihe.

Ibi yabigarutseho ubwo ku rwego rw’igihugu hasozwaga icyumweru ngarukamwaka, cy’ibikorwa byahariwe abashinze umuryango w’abaskuti ndetse n’abagide.

Hon Depite Uwanyirigira Florence

Yagize ati:"Mufite byinshi mwafasha bagenzi banyu, bataramenya ko ubuzima bwejo bwabo bugomba gutegurwa hakiri kare. Mutange umusanzu wanyu kubera ko ababashuka barahari. Irari ry’ibintu kuri bamwe mu bakobwa nti rikwiye gukomeza kuko bibangiriza ejo hazaza."

Bamwe mu bagide bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo.

Uwimana Sarah yagize ati:" Tujyanye umukoro wo kwigisha abo twigana, ndetse n’abandi bose tuzabonana mu matorero dusengeramo, n’amakorari yose."

Umuyobozi w’abagide mu Rwanda Ruzigana Pamella yemeza ko, hari umusanzu w’yu muryango ku rubyiruko rw’abakobwa rwugarijwe n’ihohoterwa.

Yagize ati:"Umuryango wacu uharanira ko abana b’abakobwa b’u Rwanda bagomba kugira ubizima bwiza, bagategura ejo hazaza bakigirira ikizere. Gusa gahunda dufite nuko aba bakobwa bacu bagomba gukangurira abandi kwanga ibituma bagira ubuzima bubi,bagata amashuri ,bagatwara inda ndetse abandi bakabasha no kwiroha mu bakoresha ibiyobyabwenge."

Umurenge wa Mushishiro niwo wasorejwemo, aho basezeranyije abana bato bagera bagera kuri 7 n’abagide bakuru basaga 35. Iki cyumweru kikaba cyari gifite intego yo gufasha umwana w’umukobwa kwigirira ikizere akazaba umuyobozi mwiza.

Komiseri w’abagide mu Rwanda Ruzigana Pamela






AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga