Muhanga : Hon Depite Kalinijabo yemeza ko ijisho ry’umuturanyi risigaye ryarahumye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/12/2018, Saa 17:51:31 Yasuwe inshuro 439

Hon Depite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Kalinijabo Baltremy avuga ko ijisho ry’umuturanyi ryahumye, bitewe ngo n’uko bamwe mu babyeyi bataye umuco wo kurinda no kuganiriza abana.

Ibi yabigarutseho kuri ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kwamagana ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana b’abakobwa ndetse bagaterwa inda.

Hon depite Kalinijabo baltremy

Yagize ati :"Kuri iki gihe mbona ijisho ryahoze rirebera umuturanyi, ryarahumye kuko burya umuturanyi arakomeye cyane. Ntabwo twakagombye kuba dufite umuryango ukirangwamo ihohoterwa rikorerwa abana bato, tugaruke ku muco wo gutabarana kugira ngo aho ntari nk’umubyeyi uhambere."

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakibuka ko, uko ureze umwana ariko akura. Iyo ngo wamuhaye impanuro nyazo, zimufasha gukura neza. Agasanga ngo bibaye terera iyo iyo, ntacyo umurango nyarwanda waramura.

Umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com witwa Umunyana Consolée, avuga ko afite imyaka 21 ariko afite umwana w’imyaka 4. Akavuga ko yashutswe n’umugabo wubatse akamutera inda. Ariko ngo kuyimutera akabaho mu buzima bubi kugera n’aho amwirengagiza, agashimira umuryango we ko ngo utigeze umutererana nkuko abandi abona babikorerwa n’imiryango bakomokamo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko kurandura neza iri hohoterwa ari uko, buri wese yabigira ibye.

Yagize ati :" Buri muturage agomba kugira uruhare mu kurandura ihohoterwa aho riva rikagera. Ntabwo tuzarebera ririmo kuba ! ahubwo ijisho ryacu rireberere imiryango yacu ariko rinarebere n’abaturanyi bacu kuko umuturanyi umerewe nabi iwe, aguteza ikibazo nawe."

Iyi minsi 16 yo kwamagana ihohoterwa mu karere ka Muhanga yatangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya AS Muhanga, yanganyijemo igitego 1-1 n’abakinnyi batoranijwe mu makipe y ’amakeba asanzwe ahangana cyane ( les onze du Dimenche na Magic Family ).

Iyi minsi, izarangwa n’itangwa ry’ibiganiro bitandukanye bizahabwa inzego zitandukanye kugira ngo, zizabashe gutanga ubutumwa ku bakiri bato birinde ababangiza bakabatera inda no gusobanurira abaturage, uko ufashwe n’ibyaha byo gusambanya abana ahanwa.

Abayobozi basuhuza abakinnyi b’amakipe yombi
Abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Muhanga kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa
Hon depite Kalinijabo baltremy

Ikipe yakinnye n’iya AS Muhanga
Mu Karere ka Muhanga hanakozwe urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->