Muhanga: Havumbuwe itsinda ry’abafite imyemerere idasanzwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/11/2018, Saa 09:23:25 Yasuwe inshuro 385

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko bwahagurukiye abafite imyemerere idasanzwe, igaragara mu cyo bwita amadini akorera mu kajagari.

Bamwe mu bafite iyi myemerere idasanzwe batungwa agatoki, harimo Abanyakabera, akaba ari itsinda ry’abaturage baturutse muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka wa 1996. Bavuga ko bakora umurimo w’Imana ariko ntibagaragaze uwo murimo, akenshi ngo usanga bafite imyemerere itandukanye niyandi matorero n’amadini

Abagize iri tsinda nti bagira ubwisungane mu kwivuza, bamwe nta ndangamuntu bafite kuko ngo zikoranye ikoranabuhanga. Abagize iri tsinda kandi ngo nta bikorwa bya Leta ibyo aribyo byose bitabira. Hakiyongeraho ko bafite uko bahana n’wakoze amakosa hagati yabo.

Ibi ni bimwe mu byabaye imbarutso yo guhagurukirwa kw’iritsinda, hakiyongeraho kuba abarigize barahanye abakobwa babiri barimo Nyiramucyo Priskilla na Kinyana Naomi aho babashyize ukwabo babaziza ko babavangira bakanateza umutekano mucye ku bagize iri tsinda.

Umutekano muke bateza uturuka he ?

Aba bakobwa bombi bavugwaho kudashaka gukora no kuvangira aba bari muri iri tsinda ry’Abanyakabera, mu gihe barimo gusenga no kwirirwa bagenda ku mukecuru witwa Nyirabidahirika abagize iri tsinda bo bamufata nk’Imana.

Nyiramucyo ufite imyaka 36 we yemeza ko yafunzwe mu bihe bitandukanye n’inzego za polisi yu rwanda ndetse na polisi ya kongo ariko akavuga ko aba bagenzi be ngo bamuziza umurimo w’Imana kandi atazigera awuhagarika.

Kinyana Naomi we afite imyaka 40. Avuga ko yagiye ajyanwa ahantu hatandukanye harimo no kujyanwa n’imiryango yabo muri Congo, ariko bakagaruka mu Rwanda mu murimo w’Imana batumweho kandi ko bagiye bamena na bimwe mu bikoresho birimo ibirahure by’amadirishya y’inzu, gutwika imyenda no kujugunya telefoni bavuga ko ibyo byose babikoraga kubera ko n’ubundi babana nta muntu ufite ikintu cye bwite yicungaho

Ku kibazo cyuko baba bafata umukecuru Nyirabidahirika Lissa nk’Imana bavuga ko batamufata nk’Imana ariko ngo bamutumweho kugira ngo bakore umurimo w’imana.

Nyirabidahirika Lissa avuga ko aba bana bahoze ari benshi basaga 20, ariko bamwe bakaza kujya ahandi ndetse ko ntaho bahuriye nabo kuko batanakomoka mu muryango umwe. Akibaza impamvu bakomeza ku muhagararaho umunsi wose, yajya ku bwiherero bakamuherekeza, yaryama bakaryama iruhande rwe!

Yagize ati "Ntacyo mfana n’aba bana kuko ntitunakomoka mu muryango umwe ariko icyo nkoze cyose baba bandiho birirwa impande zanjye, bambuza amahoro."

Ubwo basurwaga n’inzego z’umutekano, iz’ubugenzacyaha n’ubuyobzi bw’Akarere ka Muhanga, abashinzwe abinjira n’abasohoka, basanze isuku ari yose haba ku mubiri n’aho batuye nk’umwe mico yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko aba bakobwa bagiye kwegerwa bakagirwa inama yo kubaha no kubana n’aba bakecuru bakuru,

Yagize ati "iki kibazo cyaba bakobwa kigomba guhabwa umurongo bakabana neza naba bakecuru, niba koko bose bari mu murimo w’Imana. Gusa mbona kuba batabasha gusobanura uyu murimo bavuga ko batumweho bishoboka ko baba banafite utubazo tw’imitekerereze ku buryo bashyikirizwa abaganga b’inzobere bakabagira inama byakwanga bakaba bakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha hagakoreshwa amategeko.

Aba banyakabera bafite imyemerere itandukanye niyandi matorero n’amadini nubwo bemera Yesu/yezu nk’umwami n’umukiza. Bakaba bavugako umukongomanikazi witwa Miriam bita umuhanuzi ko yabasigiye ibyo bagomba kugenderaho.

Bahoze babarizwa mu itorera rya ADEPR mu Rwanda muri Paruwasi ya Nyabisindu muri aka karere, bakaba babana hamwe ntawugira icye ahubwo ibintu byose babikorera hamwe nkuko abanyeshuri biga mu mashuri bacumbikiwe babana n’ubwo aba bo bahujwe n’ukwemera kwabo bwite kandi gutangaje.

Icyo bakoze cyose bagikorera hamwe
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi basuye iri tsinda rifite imyemerere idasanzwe
Abakobwa bavuzwe mu nkuru ngo bamenaguye ibarahuri by’inzu
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi basuye iri tsinda rifite imyemerere idasanzwe

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->