Muhanga: Hatangijwe itorero ryo k’umudugudu ngo rizaba igisubizo cy’ibibazo byananiranye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/12/2018, Saa 08:22:04 Yasuwe inshuro 335

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga itorero ryo ku mudugudu mu murenge wa Muhanga, kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 ukuboza, ahoubuyobozi bwatangaje ko iri torero ryitezweho kuba igisubizo bibazo byabaye byananiranye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yavuze ko kera itorero ryahozeho kandi ryari irerero ry’abanyarwanda.

Umuyobozi w’karere ka Muhanga Uwamariya Beatrice

Yagize ati:" iri torero ryo ku mudugudu rizadufasha noneho kwereka aba baturage ko hari ibyo bagiramo uruhare, ko umutekano ubareba, kurwanya imirire mibi, kubakira abatishoboye, kurandura igwingira ry’abana , kugira isuku no kurandura amakimbirane yo mu miryango."

Bamwe mu baturage biganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuze ko iri torero zizabafasha.

Munyakayanza Hermenigilde atuye mu kagali ka Tyazo ho mu mudugudu wa Kivomo

Yagize ati:" iri torero rizahindura imitekerereze yacu abaturage."

Mukandori seraphina we, afite imyaka 46 yemeza ko abakuru bazafasha abato kumenya uko kera byagendaga mu muco nyarwanda.

Iri torero ryo ku mudugudu rigabanyijwemo ibice bitandatu(6) birimo abahawe izina ry’Ibirezi bigizwe n’abana bato bafite imyaka kuva kuri 0 kugeza kuri itanu (5), hakaza Imbuto iki kiciro kikaba kiva ku myaka 6 kugeza 12, hakaza ingamba igizwe nabafite imyaka 13 kugeza kuri 18 kikaba gifite izina ry’Indirira zajyaga zirira bakuru babo bagiye ku rugamba rwo mu gihe cyo hambere, Indahangarwa ni ikindi gice gifite imyaka 19 kugeza ku myaka 35, hakaza indi ngamba y’Ingobokarugamba igizwe n’abari hagati y’imyaka 36 na 55 naho ingamba ikuriye izindi igizwe n’abakuze bahawe izina ry’Inararibonye bava ku myaka 56 gusubiza hejuru.

Kugeza ubu, muri aka karere mu midugudu 331 hazatorezwa abaturage bose, aho bazajya bahurizwa hamwe buri wa kane wa buri cyumweru batozwa kugira indangagaciro za kinyarwanda na kirazira ndetse no gutoza abana bato gukura banga ikibi.

Abitabiriye itorero ryo ku mudugudu
Abakiri bato bari gutozwa indangagaciro na kirazira





AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga.


      

Tanga igitekerezo

-->