Muhanga:Hasojwe itorero ry’abana,bavuga ko byabarutiye kwirirwa mu mafilimi mu gihe cy’ibiruhuko

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/01/2018, Saa 10:26:31 Yasuwe inshuro 302

Abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Muhanga bitabiriye itorero ryo mu biruhuko rigenewe abiga amashuri abanza n’ayisumbuye(uvanyemo s6) baravuga ko basanze iri torero ari ingirakamaro kuko baryungukiyemo ibyiza byinshi, bityo bakifuza ko ryazakomeza kandi rikazakorwa noneho igihe kirekire.

Ubwo hasozwaga iri torero uwari uhagarariye abandi bana bakoze iri torero Nyinawase Costasie ufite imyaka 11, akaba yiga mu kigo Urukundo Learning Center arasaba akarere ka Muhanga ko iri torero ryahabwa ingufu rikitabirwa n’abana benshi kuko bigiramo ibyiza byinshi byo gukunda igihugu no kutakigambanira no kumenya umuco nyarwanda.

Yagize ati: "Ubusanzwe twajyaga tujya mu biruhuko tukajya twirirwa twirebera amafilime ariko iri torero ryadufashije kumenya umuco w’igihugu cyacu no kugikunda no kuba tutakigambanira gusa igihe baduha ni gito bazacyongere twige kandi bizaturinda kujya mu bidafite umumaro bishobora kutwangiriza ubuzima ".

Kayiranga Innocent umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari muri aka karere we asaba aba banyeshuli kugira imyitwarire myiza ntibasuzugure , bagatsinda neza amasomo yabo bakagaragaza ubudasa mu tundi turere.

Yongeraho kandi ko umunyeshuli mwiza agomba gutozwa kugira indangagaciro z’ubunyarwanda zo gukunda no gukorera igihugu bakazigirira akamaro bakabasha no kuzamura impano zabo zibihishemo kuko batozwa mu bice byinshi bigize ubuzima bwa muntu.

Dushimimana Irene akaba yarahagarariye site y’Urukundo learning center imwe mu zatorejweho avugako ko abana babyishimiye cyane bakanasaba ko bakongerwa igihe we akavugako ko ubutaha hajya hifashishwa n’ibindi byiciro by’intore bigafasha mu gutoza basimburana.

Iri torero ry’intore mu biruhuko ryatangiye ku wa 27 Ugushyingo 2017 risozwa taliki ya 17 Mutarama 2018.

Mu banyeshuri 7146 batangiye itorero abarisoje basaga 4226 ku mpamvu zitandukanye zirimo no kwimurirwa mu yindi mirenge kw’aba batozwa.

AKIMANA Jean de Dieu/Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->