Muhanga: Hakozwe umukwabu w’inzererezi abagera kuri 50 bawufatirwamo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/02/2019, Saa 11:05:50 Yasuwe inshuro 309

Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ikibazo cy’inzererezi nyinshi zigaragara mu mujyi wa Muhanga. Bamwe bakanemeza ko boherezwa n’ababyeyi babo mu bikorwa birimo gusaba ibiceri ku ma modoka asanzwe atwara abagenzi ndetse no muri imwe mu mihanda yuyu mujyi.

Mu nama yahuje inzego z’ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo n’izubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’abikorera, bagaragaje impungenge z’uko bamwe muri aba bana bamena ibirahure by’amamodoka bakiba bagasaba abayobozi ko bwakemura iki kibazo.

Guverineri w’intara yamajyepfo, CG Gasana Emmanuel yavuze ko iki kibazo cy’abana bagomba kugikemura vuba.

Yagize ati:"Ntago aba bana bagomba kurerwa gutya, nta naho twaba tugana. Inzego zitandukanye zibihagurukire abikorera bakore neza bisanzuye kandi bikorwe neza."

Umwe mu bikorera, Mugema Simon yemeza ko izi nzererezi zikomeje kubiba no kubangiriza ibyo bacuruza bakaba bakora batisanzuye kubera aba bana babugarije .

yagize ati:"aba bana nibo batwiba bakanatwangiriza amaduka bamena ibirahure. nibadufashe badukize aba bana kuko nta mahoro dufite mu kazi kacu dukora dufite ubwoba ko batwiba."

Inzego z’umutekano zirimo urwego rwunganira akarere(Dasso) bambaye imyambaro isanzwe itariyakazi kabo, bari kumwe na Polisi nibo bakusanyaga aba bana kugirango bajyanwe mu kigo cyakira inzererezi zafashwe igihe habaye umukwabo.

Iyo uganiriye na bamwe mu bana b’inzererezi bakubwira ko iwabo bitameze neza kuko bamwe bapfusha umwe mu babyeyi, maze usigaye akishakira undi bigatuma bata amashuri bagahunga izi ngo bakomokamo.

Abandi bemezako bakurwa mu mashuri n’ababyeyi babo ngo nta mafaranga bifitiye yo kubishyurira amashuri, ndetse abandi bakemeza ko boherezwa nababyeyi kuza gusaba amafaranga yo kunganira ababyeyi babo usanga bacuruza mu isoko abandi bakora ubicurizi butemewe (Marato).

Leta yemezako umwana agomba kubona uburezi bwiza kandi butangiwe mu mu muryango, ariko ubuharike kubyara abana benshi hakiyongeraho n’ababyeyi batakita ku bana babo, ngo bikomeza gutiza umurindi ubwiyongere bw’abana bagana mu buzererezi mu mijyi itandukanye.

Izi nzererezi zikaba zigiye gucumbikirwa mu kigo cyashyiriweho kwakira inzererezi nabandi bahungabanya umutekano ,kikaba cyarahoze kibamo abakoraga imirimo ifitiye igihugu akamaro bari barahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi(TIG).

Bamwe mu bana bafshwe mu mukwabu wakozwe

Akimana Jean de Dieu @ rdn -Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->