Muhanga: Nyuma y’imyaka 15 hahishutse icyadindije iyubakwa rya hoteli umukuru w’igihugu yashyizemo ibuye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/01/2019, Saa 19:03:54 Yasuwe inshuro 636

Mu mwaka wa 2003 nibwo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama hatangiye kuvugwa, iyubakwa rya Hoteli yari kuba ihuriwe n’abikorera. Gusa aho hagiriyeho uturere, uyu mushinga watangiye kugenda biguru ntege kandi nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yari yatanzeho umusanzu we wo kubagurira ikibanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Uwamaliya Beatrice mu kiganiro n’itangazamakuru yemeje ko kuba uyu mushinga wa Hotel waradindiye, byatewe n’uko uturere twawusiganiye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatroce (Photo internet)

Yagize ati " Uyu mushinga twanatewemo inkunga na Perezida Kagame mu kugura ikibanza, byagaragaye ko abagombaga kuwugiramo uruhare basiganye bavuga ko n’abo iwabo bafite ibikorwa nk’ibyo bakeneye kubaka. Ikindi nuko ahari harateganyijwe kubakwamo, hakoreweho ibindi bikorwa ariko twareba niba bitabangikana byananirana tugakoresha ubundi buryo kuko dufite izindi hegitari 17 zakoreshwa."

Uyu mushinga wo kubaka iyi Hoteli, ngo umaze imyaka isaga 15. Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana akaba yifuza ko uyu mushinga wakwihutishwa. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abikorera bo mu karere ka Muhanga.

Yagize ati:" uyu mushinga waradindiye cyane kuburyo umaze imyaka 15. Ku bw’ibyo tugiye gushakisha ukuntu washyirwa mu bikorwa kuko n’umukuru w’igihugu yabaye uwambere mu gushyiramo imigabane kugirango n’abandi babonereho. turashaka ko bikorwa vuba."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ubwo muri aka karere ka Muhanga hari n’andi mahoteri 2 ariko adahagije, bakaba bifuza n’izindi kuko ariho bizatuma bakomeza kugira imishinga migari.

Uyu mushinga wo kubaka hoteri wavuzwe guhera mu mwaka wa 2003, ndetse Perezida Kagame atangamo imigabane ifite agaciro ka miliyoni 10.

Guverineri Gasana Emmanuel ari kumwe n’abayobozi ba PSF muri Muhanga

Akimana jean de Dieu@rdn -Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->