Muhanga : Hagaragajwe uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Abarokotse Jenoside

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 11/04/2019, Saa 09:48:57 Yasuwe inshuro 63

Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga ,Rudasingwa Jean Bosco avuga ko nubwo abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’abarokotse buri mwaka ariko hakiri ibibazo bitandukanye byo kwitabwaho.

Ibi byagutsweho ku rwibutso rwa Kabgayi, ubwo abikorera bibukaga kuri uyu wa 10 Mata, abahoze ari abikorera bazize jenoside.

Yagize ati" Nibyo iterambere ritugeraho kandi dufashijwe n’aba bikorera kuko buri mwaka nibura bagira abo bongerera igishoro bagakomeza kwiteza imbere ariko n’abandi bakomeze bafashe kuko hari byinshi byo kubafashamo".

Bamwe mu bafashijwe mu myaka yatambutse bavuga ko abikorera babahinduriye ubuzima bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi kandi ubuzima bwabo bwarahindutse basigaye bafasha bagenzi babo na bo kwiteza imbere.

Bagize bati" Ubu twatangiye dufite amafaranga make maze bagenzi bacu bikorera batwongerera ubushobozi none ubu natwe dufasha bagenzi bacu tukabaha akazi tukabafasha kwiteza imbere ".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga,Uwamaliya Beatrice avuga ko abikorera bafasha mu iterambere ry’abarokotse bakaboroza inka ndetse abandi bakabaha amafaranga y’igishoro bakabasha kwiteza imbere ndetse abafashijwe bamaze kugera ku iterambere rigaragarira buri wese.

Yagize ati" Abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’umugi wa Muhanga ariko banafasha mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside kuko bafasha abababaye kugirango bahabwe ubushobozi bwo kwiteza imbere kandi abafashijwe bamaze kugaragaza impinduka mu buzima bwabo kuko baba bahawe igishoro".

Kuva mu mwaka wa 2011 nibwo abikorera batangiye kwibuka.

Nibura abasaga 4 buri mwaka bafashwa kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi,ubuhinzi n’ubworozi.


AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga