Muhanga: Hagaragajwe ko abakuze batitabira gukoresha agakingirizo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/12/2018, Saa 20:57:38 Yasuwe inshuro 296

Mu nama yahuje abantu bafite aho bahurira n’ubuzima n’umuryango IHORERE MUNYARWANDA mu karere ka Muhanga, inama yari igamije kugaragaza aho uyu muryango ugeze mu bikorwa bakorana n’abantu bafite amahirwe yo kwandura virus itera sida, hagaragajwe ko abakuze badakoresha agakingirizo kubera kutakamenyera.

Uhagarariye uyu muryango mu karere ka Muhanga witwa Mugisha Jules yavuze ko abagabo bafite hagati y’imyaka 44 na 50, badakoresha agakingirizo iyo baramutse baciye inyuma abo bashakanye.

Jules Mugisha

Yagize ati:"Mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe bugaragaza ko ku bakuze bari hagati y’imyaka 44 na 50 bagaragarwaho agakoko gatera sida ku kigero 9.9% bigaterwa nuko hari igihe bayandura kubera kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bigaturuka ku bibazo baba bafiteanye nabo bashakanye bigatuma bajya hanze gushaka ibyo batabona iwabo mungo,ari nabyo bituma ubwandu bushya bushobora kwiyongera cyane."

Bamwe mu bakora umwuga wo kwicuriza nabo bavuga ko bamwe mu bagabo bakuze babagana badakozwa ibyo gukoresha udukingirizo birinda virusi itera sida nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu ntiyifuje ko amafoto ye agaragara mu itangazamakuru yagize ati:"Iyo tubonye umuntu ukuze utugannye, niwe uba afite n’amafaranga kandi abanshi bakorera aho (kudakoresha agakingirizo) twe biradufasha kuko iyo adakoresheje agakingirizo nawe atanga menshi."

Uyu mukobwa akomeza avuga ko hari n’ubasaba ko atakoresha agakingirizo ababwira ko, ayo bamuca yose ari buyatange.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthene avuga ko batangiye gukangurira abantu bose kwitabira ibikorwa byo kwipimisha ku bushake, usanze yaranduye akagirwa inama.

Yagize ati:" iyo hari usanze yaranduye tumugira inama akamenya uko agomba kwifata kugirango atandura kanduza n’abandi."

Akomeza avuga ko abantu bafite amahirwe menshi yo kwandura virusi itera sida harimo abashoferi ,abahanzi,abanyamakuru,abasirikare n’abapolisi kuko akenshi bakunda guhora bimuka bamwe bagata ingo zabo kure yaho bakorera ari naho bakura ababa bakorana nabo imibonano mpuzabitsina.

Mu bihe bitandukanye hagiye hapimwa abakora umwuga w’uburaya ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina, ariko ibisubizo bikagaragaza ko abarenga gato 40% baba baranduye kuko hapimwe abasaga 168 basanga 51 bari bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hagaragara abandi bashya 12, hanapimwe abakiriya babo bagera ku 118 harimo 7, basanzwe bafite ubwandu ndetse hagaragara 3 batari babizi babimenye ako kanya.

Muri iri pima kandi hakozwe ipima rya Moon Light ku bantu basaga 322 basangamo 14 basanzwe barwaye, ariko muribo 11 batangizwa imiti kuko basanze baratangiye kugaragaza ibimenyetso.

Muri karere ka Muhanga muri uyu mwaka wa 2018 hatanzawe udukingirizo dusanga ibihumbi magana abiri mirongo itatu n’umunani (238.636). Naho mu mwaka washize hatanzwe utungana n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri (220.000 ), hakiyongeraho n’utundi ducuruzwa mu tubari, kimwe n’utwatanzwe n’umuryango wa IHORERE MUNYSRWANDA dusanga ibihumbi bitanu na magana atanu (5500) uyu mwaka.

Abitabiriye inama
Kamana Sosthen

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – MUHANGA


      

Tanga igitekerezo

-->