Muhanga: Dukora ihohoterwa tutabizi - Abagabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/05/2019, Saa 10:29:16 Yasuwe inshuro 63

Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa cyeza ho mu karere ka Muhanga baravuga ko batazi ibigize icyaha cy’ihohoterwa bakavuga ko imiryango ihoramo amakimbirane iba yarabaye indiri y’ubukene kuko baba batakibuka gukorera urugo rwabo.

ibi bikaba byaratangajwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kwigisha abatuye mu murenge wa Cyeza kubana neza birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ntakeza kayo ahubwo kaganisha ababana mu kwicana.

Munyanziza Dominique waganirije www.rwandadailynews..com avugako bamwe mu bakorera ihohoterwa nta bumenyi bafite ndetse usanga hari abarikora batazi ibyo barimo bakagirango barahanana nkuko kera byagendaga.

Yagize ati "Kera ba mama barakubitwaga kuko amategeko ntago yagaragazaga ko ari ihohoterwa akenshi nubu hari abagikubita abo babana baba abagabo cyangwa abagore ugasanga babikora bataramenya yuko hariho amategeko ahana uwakoze ihohoterwa gusa nabonye bikomeye kuko hari amategeko ahana ibi byaha".

Mukaneza Domitilla we avugako bene iyi miryango ihora mu makimbirane nta terambere wayishakiramo kuko iba yarabaye indiri yayo maze ubukene bukaba akarande akemeza ko nta keza k’amakimbirane.

Yagize ati"umuryango uhora mu makimbirane nta terambere wawubonamo kuko baba bahora mu manza rimwe na rimwe bakicana kubera kutabasha kwakirana hagati yabo bityo imibereho yabo ikaba mibi".

Maitre Mujawayezu Dathiva ubagarariye umuryango OPD(organization pour la paix et le development) yemeza ko aho bamaze gukorera hose basanze amakimbirane yo mu muryango adindiza imiryango agaragaramo bityo agasaba abaturanyi kujya baba hafi yaba baba bayafitanye kugirango baticana ndetse bakabibutsa ko bafite inshingano zo guharanira iterambere ry’ingo zabo bifyo bakiteza imbere banafasha igihugu kuzamuka mu bukungu.

Yagize ati" Aho dukorera hose twasNze amakimbirane yo mu miryango ariyo afata iya mbere mukuyisenya utanaretse ko hari nababikora batabizi ariko imbere y’amategeko ntago wavugako utayazi gusa abaturanyi bafite inshingano zo kwamagana uhohotera undi,ikindi twabonye ko bigira ingaruka mbi ku miryango igaragaramo amakimbirane anaganisha ku kwicana kandi bakagombye kuba barimo gukorera igihugu cyabo bakaniteza imbere abana bakajya kwiga kandi bakiga neza".

Karamage Jean Damascene ni umuyobozi w’ishami ry’imiyoberere myiza muri aka karere avugako uyu mwaka wa 2019 watangiye bafite imiryango isaga 433 yari yarabaswe n’amakimbirane ariko bakishimira ko mu bufatanye n’abafatanyabikorwa hasigaye igera kuri 66 irimo kwigishwa ngo nayo ihinduke nubwo umunsi ku munsi havuka indi ariko tuzakomeza kubigisha bahindure imyitwarire.

Ku bufatanye nuyu muryango wa OPD bavugako uzakomeza gukorana nabaturage mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibiranga amakimbirane aganisha ku ihohoterwa kugirango riranduke mu mirenge ya Kabacuzi,Cyeza,Mushishiro ndetse nahandi bakorera kugirango hubakwe umuryango mwiza uzira ibiwukoma mu nkokora.



AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga