Muhanga-Cyeza: Nyuma y’imyaka 12 nta muriro w’amashanyarazi bahanze amaso Meya mushya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/10/2019, Saa 11:37:39 Yasuwe inshuro 246

Abaturage batuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga ahitwa ku Kivumu baratangaza ko hashize imyaka igera kuri 12 batarabona umuriro w’amashanyarazi bemerewe kugirango ubabashe kwiteza imbere.

Aba baturage bemeza ko uko abayobozi bagiye basimburana babizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi, bakaba babona uyu muriro akenshi wagiye usabwa binagendewe ku bujura bukorerwa ku modoka zitwara ibicuruzwa.

Hakizimana Mousa uturiye aha yemeze ko kuva ku ngoma ya Meya Yvone Mutakwasuku na Beatrice Uwamariya bose imvugo yabaye imwe, ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

Yagize ati:"Abayobozi uko bagiye basimburana ntagishya bagiye batugezaho".

Mukeshingoma Brigitte we yagize ati:"Nturiye uyu muhanda ntago ku manywa wabona aburira imodoka baziba, ariko mu kabwibwi usanga hari abahagaze iruhande rw’uyu muhanda bategereje imodoka zitwara imizigo bakaziba gusa sibo byagizeho ingaruka kuko natwe biratubangamiye kuko ushatse gukora ubucuruzi ajya ahari umuriro kuko hano n’utwo wakorera ntago waturengana hano kuko hari abajura batugukiza".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline uherutse gutorwa avug ako aba baturage bazabanza guhabwa amatara yo ku muhanda, maze nyuma bakegerezwa ayo mu ngo zabo.

Yagize ati"Nibyo koko bashobora kuba bararangaranwe, ariko biturutse ku ngengo y’imari igomba gufasha mu ishyirwa mu bikorwa by’iki gikorwa ariko ndabizeza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari byashyizwe mu bigomba kwitabwaho bigakorwa vuba n’ubwo ntahita mvuga ngo ni ejo mu gitondo bigomba gukora ariko ni vuba".

Mu minsi micye ishize, niho bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko imihanda mpuzamahanga idacaniye igomba gucanirwa kugirango izajye ikoreshwa nta nzitizi zibayemo bigizwemo uruhare na Minisiteri y’imari ndetse n’Ikigo cy’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA).

N’ubwo ku muhanda Hari amatara ariko mu giturage nta muriro w’amashanyarazi uhari

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn – Muhanga