Muhanga-Cyeza: Barasaba gufashwa kumenya amategeko mashya yasohotse

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/11/2019, Saa 07:34:12 Yasuwe inshuro 215

Abaturage batuye mu bice bimwe na bimwe by’akarere ka Muhanga basabye aka karere ko mu Igenamigambi ry’umwaka utaha w’ingengo y’Imari ya 2020-2021 bashyirirwaho uburyo bwo kwigishwa ku mategeko mashya yasohotse ndetse n’ibihano bigenwa ku batayubahirije bityo bakirinda mbere yuko baryozwa ibyo bakoze.

Ibi babisabye mu nteko yahuje abaturage bo mu murenge wa Cyeza ho mu kagali ka Kigarama ahabereye inteko yo gukusanya ibitekerezo bizibandwaho mu gutegura ingengo y’imari ya 2020-2021 aho bibanze cyane ku bikorwa bijyanye no kubasobanurira ibijyanye n’amategeko ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Mukeshinkwano Mediatrice yemeza ko kuba barahawe uburenganzira bwo kwitangira ibitekerezo ari byiza kandi bibaha icyizere cyuko bizarushaho kugenda neza ariko badahugukiwe cyane n’ibijyanye n’amategeko bakwiye kujya babahugura bakamenya amashya yasohotse doreko nababona igazeti ya leta isohokeramo ayo mategeko kuri bo ari inzozi.

Yagize ati “Nawe reba aho dutuye ese ninde Wabasha kubona igazeti isohokeramo aya mategeko ku buryo twebwe tuzi gusoma twabasha kuyigisha abandi,ariko muri iyi ngengo y’imari nibishyirwamo bizadufasha kujya tuyamenya atarakoreshwa baduhana twamaze gukora ibyaha”.

Munyampundu Syridio umuturage wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe avuga ko aya mategeko nibajya bayasobanurirwa ibyaha byakorwaga bizagabanuka ndetse uzajya akora icyaha azajya ahanwa nitegeko asanzwe azi neza ko rihari.

Yagize ati “Iyo urebye abantu bajya muri gereza abenshi nta mategeko bazi kuko bamenya igihano bamaze gukora icyaha ariko ndabona abaturage bigishijwe byarushaho kugabanya ibyaha ndetse nabafungwa bagabanuka bakita ku miryango yabo bakiteza imbere”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko kuba abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo by’ibigomba kugenderwaho hateganywa ingengo y’imari ari byiza kandi abaturage bakwiye kuba nyambere ku bibazo bibabangamiye ariko bakagira uruhare rwabo batanga maze leta ikabunganira kuko umuturage ahitamo ikimubereye maze leta ikamwunganira.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Yagize ati “Mu byo aba baturage basaba usanga harimo ibyo nabo bakikorera mu bushobozi bafite kuko usanga hari nkaho basaba ishuri ry’inshuke hari amazu ya leta yakoreshwa ndetse ugasanga aho hatari ayo mazu twebwe nk’akarere twababonera isakaro n’inzugi,ahandi bagasaba amashanyarazi wenda ni umushinga uba ari mugari usaba ubundi bushobozi ariko nabo bagomba kubanza kwerekana uruhare rtwabo mubyo basaba gukorerwa.

“Kuri iki kijyanye no kubigisha ku mategeko mashya tuzavugana n’imishinga isanzwe ikora mu by’ubutabera ikorera hano iwacu mu karere badufashe ndetse nabandi banyamategeko babisobanukiwe babigishe mu nteko zibahuza n’ubuyobozi”.

Kugeza ubu nuko mu bitekerezo 23 byatanzwe mu mwaka w’ingengo y’imari turimo hafashwe 16 muri byo birimo ibikorwa remezo n’ibindi ariko kugeza ubu nuko mu ngengo y’Imari turimo ya 2019-2020 ibitekerezo byatanzwe byihariye 33% byiyi ngengo y’Imari.

Mu bitekerezo byagarutsweho nuko bakomeje gutakira akarere kububakira ibikorwaremezo birimo: Amashuri y’incuke,imiyoboro y’amazi ,imihanda n’ibiraro bibahuzanutundi duce n’amashanyarazi ndetse no kubigisha amategeko mashya yasohotse no gukora ubukangurambaga bukangurira abaturage kubana neza no guhindura imyumvire yabo hagamijwe kwirinda amakimbirane.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga