Muhanga:COVID-19 yadindije itahwa ry’ibikorwa bahawe na Perezida Kagame

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 26/03/2020, Saa 20:25:00 Yasuwe inshuro 297

Umushinga wo kubaka ishuri ry’ikitegererezo rizigisha imyuga itandukanye rya Kiyumba TVET ryagombaga gutahwa mu mpera zuku kwezi kwa Werurwe 2020 byakomwe mu nkokora na Koronavirusi yateye Isi hose guhagarika ibikorwa bitandukanye.

Iri shuri baryemerewe na perezida was Repuburika y’U Rwanda, Paul Kagame ubwo yasuraga aka karere ka Muhanga ku italiki 17/7/ 2014 aho bamusabye kubaha ishuri ry’imyuga ndetse n’ibitaro kubera ko bakoraga ingendo ndende bajya gushaka izi serivisi kure kuko hari abajyaga mu zindi ntara zirimo niy’Amajyaruguru.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wiri shuri,Ingabire Domitilla yemeza ko kugirango ubashe kwigisha neza imyuga nuko uba ufite inyubako zujuje ibisabwa ndetse ukagira abarimu bafite ubumenyi bwibyo wigisha ariko byose bya teganyijwe ariko nkuko mubibona ryaruzuye hasigaye amasuku yo hanze ndetse twagombaga kuritaha muri uku kwezi ariko COVID-19 yatumye byigizwa inyuma.

Yagize ati "Nkuko mu bibona ishuri twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame rigeze muri 98% kuko hasigaye amasuku yo hanze gusa kuko twagombaga kuritaha muri uku kwezi kwa Werurwe ariko twarabisubitse kubera Koronavirusi tubisubiza inyuma iki cyorezo gihawe umurongo".

Yongeyeho ko iri shuri ari igisubizo ku myigire ijyana n’ireme ry’uburezi buzatangirwa muri iri shuri kuko kugirango utange neza amasomo biva kuho umunyeshuri yigira hatunganyije ndetse hakiyongeraho ibikoresho n’abarimu bafite ubumenyi bwo gutanga amasomo neza kandi bafite ubumenyi aha turabifite kandi n’abanyeshuri bazaza bahahe ubumenyi kubera ko tuzakira abaturuka abantu benshi.
Yagize ati" Ubusanzwe kugirango ubashe kwigisha neza nuko uba ufite aho wigishiriza heza ,ufite ibikoresho byiza ndetse n’abarimu bafite ubumenyi buhagije mu byo bigisha kandi twizeye ko tuzabona abnyeshuri benshi bazava abantu hatandukanye baje guhaha ubumenyi".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ,Kayiranga Innocent avuga ko iri shuri rizatahwa aruko COVID-19 izaba itakirangwa ku isi kuko niyo ikomeje kwibandaho cyane kuko amashuri yarahagaze,ariko na none tugomba kumenya agaciro kibi bikorwa birimo iri shuri ndetse n’ibitaro bya Nyabikenke kuko bizagabanya ingendo ndende zakorwaga nabajya gushaka serivisi z’abana nabo kugirango bige n’abandi bajya kwivuza mu zindi ntara.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ,Kayiranga Innocent

Yagize ati"Ubu turimo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi barimo kubyumva naho iri shuri tuzaritaha byongeye gusubira mu buryo kuko n’ubundi abanyeshuri bari iwabo ariko iyi mishinga twahawe na perezida wacu yaragamije gufasha abaturage bakoraga ingendo bajya hirya no hino gushaka serivisi zitagaragara hano hari aho abana bakagira imyuga ndetse naho abarwayi bajya kwivuriza ntibakore ingendo ndende bajya kuzishakira ahandi kubera ko bazibuze hafi yabo".

Iri shuri ryubatswe muri hegitari 8.4 rikazaba rifite ibyumba 20 birimo aho abanyeshuri bakorera imyitozo y’amaboko (workshop) 4 ndetse rikazacumbikira abanyeshuri basaga 430 baba mu kigo naho abandi basaga 270 bazajya biva bataha kuko hari abazoga amasomo yabo mu gihe cy’amezi 3 na 6 hagamijwe kubigisha imyuga ituma bakoraga bakabaho naho aba zacumbikirwa ni abaziga bakarangiza bafite impamyabushobozi yo mu rwego rwa A2 ndetse iri shuri rikaba rizajya ricumbikira abarimu 16 bazigishamo kuko bubakwiwe inzu bagomba gucumbikamo.

Mu byo iri shuri rizigisha barimo abaziga ububaji ,ubwubatsi ,ubudozi n’abaziga gutunganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa ariko hashobora kwiyongeraho abiga amashanyarazi gusa bakaba bategereje ibikoresho bizakoreshwa kuko bitaraza byose .

Gusa mu itangira ryuyu mushinga hagiye havugwa kuba hataratekerejwe ku baziga mo kuko ntahantu ho gukinira hahari baba ikibuga cyo gukiniraho imikino y’amaboko nindi yose ariko bavuga ko hari icyumba kizajya cyerekanirwamo filime n’imipira yaciye ku mashene atandukanye ariko ngo hazaza igeice cya kabiri cyo kubakamo icyumba kigenewe imikino ndetse n’ubundi bigamije kwigisha abanyeshuri no kuzamura impano zabo.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga



Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ,Kayiranga Innocent