Muhanga: Claude Sebashi yavuze ko umwana ari intumwa idatenguha uwayitumye.

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/02/2019, Saa 12:43:19 Yasuwe inshuro 273

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Muhanga,Sebashi Claude yemeza ko umwana wigishijwe neza, abisangiza abandi ndetse akanafasha umuryango we.

Ibi yabigarutseho ubwo muri aka karere, hasozwaga amarushwanwa ku mahoro n’iterambere yabereye mu mirenge ya Kabacuzi na Cyeza. Ni amsrushanwa yari agamijwe gutoza abana gukura banga amakimbirane bategura ejo heza habo heza.

Sebashi Claude yagize ati:" Iyo umwana yigishijwe neza akomeza kwibuka ibyo yigishijwe. Ikindi nuko anigisha abandi ndetse akabikurana mu miryango kuko hagomba gutangirira amahoro akimakazwa n’ababyeyi maze. Abana bagakura banga ikibi.

Maitre MUJAWAMALIYA Dathive uhagarariye umuryango uharanira amahoro n’iterambere (OPD), avuga ko bahereye ku bantu bakuru, ubu bakaba bageze mu bana.

Yagize ati:"twabanje kugana abantu bakuru ndetse bigenda neza, ubu rero icyiciro kigezweho ni ukwigisha abana kuko ni byiza kandi ibushobozi bubonetse twagera hose kuko biranakenewe cyane."

Kankindi Sperancie avuga ko abana bakinnye imikino itandukanye byamweretse isomo.
N’aho uwitwa Athanase Maniriho we, yavuze ko atazongera gukora ibihabanye cyane n’amahoro mu rugo rwe kuko amahoro ahenda bityo agiye kuba intumwa nziza.

Aya marushanwa yakorewe mu bigo bitandatu by’amashuri abanza, mu mirenge 2 aho abana barushanwaga mu Ndirimbo ,Ikinamico n’Imivugo n’iterambere aho abana bakinaga bagahembwa ibikapu byo gutwaramo ndetse n’amakayi yo kubafasha mu myigire yabo ndetse abana ukabona ko bazi gutegura neza ibyo bakina.











AKIMANA JEAN DE DIEU @RDN - MUHANGA