Muhanga: Byagaragaye ko hari abapfa bazize kutisuzumisha indwara zitandura ngo ni amarozi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/03/2019, Saa 18:18:52 Yasuwe inshuro 96

Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubuzima mu karere ka Muhanga, kigamije gukangurira abaturage kwipimisha indwara zandura n’izitandura.

Umturage Zaninka Odette utuye mu kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye avuga ko bamwe mu baturanyi be bagiye bapfusha abantu, bakavuga ko barozwe ariko nyuma bagasanga bari barwaye indwara zirimo umivuduko w’amaraso.

Yagize ati:" Abaturage bagirana amakimbirane ashingiye ku gushinjanya amarozi ngo baroganye kandi bamwe brwaye izi ndwara zitandura ariko bigaterwa n’uko baba batarazisuzumishije."

Akomeza avuga hari abasanga barwaye diyabete abandi bagasangwa barwaye umuvuduko nyamara bashinjaga abaturanyi ko babaroze.

Nyirabagenzi Emertha we yunzemo ati:"Bamwe mu baturage barinangira bakabuza abandi kujya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, ugasanga bivuje aruko barembye, ugasanga muganga ntacyo ari bukore kuko indwara iba yaramurenze."

Umuyobozi wa Polyclinic Ineza, Kabanda Floribert yatangirijwemo icyumweru cy’ubuzima yemeza ko umurwayi atakagombye kwivuza aruko yarembye. Anavuga ko
buri wese akwiye kwipimisha akamenya uko ahagaze. Gusa ngo kwipimisha udakoresheje ubwishingizi birahenda kuko bitajya munsi y’ibihumbi 30.000.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortune

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortune avuga ko muri iki cyumweru hazibandwa ku gupima abaturage indwara zitandura abenshi bazi nka karande, ndetse hanapimwe ku bushake kanseri y’inkondo y’umura, umuvuduko w’amaraso, na Diyabete ku bantu bakuze bari hejuru y’imyaka 35 kandi bikorerwe ku buntu mu bigo nderabuzima byose.

Iki cyumweru cy’ubuzima cyatangiye ku taliki ya 25 Werurwe 2019 hakaba hanasuzumwe abasaga 198.


Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortune

Umuyobozi wa Polyclinic Ineza Kabanda Floribert

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga