Muhanga: Barasaba ubuyobozi kubaha amashyiga bagatekesha Biyogazi isigaye ibateza umwanda

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 28/01/2019, Saa 21:02:36 Yasuwe inshuro 758

Abatujwe mu mudugudu wa Horezo I, barasaba akarere ka Muhanga kubafasha kugira ngo bashobore gukoresha biyogazi bubakiwe, dore ko ubwo zubakwaga bizezwaga kuzitekaho , ibintu bitabashobokeye kuko bamashyiga yazo bahise bayamburwa none ubu batekesha ibicanwa bisanzwe .

Ibi babitangarije umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ubwo yaganiraga nabo.

Mukanyonga Consilie yagize ati:"Twaje hano batubwira ko tuzajya dutekesha gazi izatangwa na biyogazi ku buryo banatweretse amashyiga yo kujya dutekeraho, ariko nyuma asubizwayo natwe dutangira gukoresha ibicanwa bisanzwe."

Akomeza avuga ko iyo yabaye nyinshi mu kigega, isunika umwanda wo mu bwiherero ukuzuza mu bwiherero ku buryo nabo bajya kubunza umwanda mu baturanyi, aho bidakunze kuzura.

Munyabarenzi Vincent avuga ko bicanishiriza udukwi kuko nta mashyiga bahawe.

Yagize ati:"Nawe reba inzu zacu uko zisa kubera ibyo ducana, ikindi ni uko bigaragara ko habayeho uburangare. Nta bayobozi bakunze kugera hano bigira iriya ruguru ariko dushobora kuzarwara indwara zikomoka ku buhumekero."

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko iki kibazo kizwi kandi kigomba gukosorwa vuba.

Yagize ati:"Batuzwa hariya hari ibitari byateguwe mu iyubakwa ry’uyu mudugudu ariko bagomba gufashwa kugirango banagire ikizere nabo bigire. Naho amashyiga yo yaje atujuje ibisabwa bajya kuyakosora kugira ngo akoreshwe ku buryo nejo ashobora kuboneka bakaba batangira kuyakoresha."

Muri uyu mudugudu wa Horezo I, hubatswe amazu 8, akaba yaratangiye kubakwa mu mpera z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2017 akaba ari amazu atuzwamo imiryango y’abatishoboye 4 mu nzu 1.

Biyogazi ziruzura bakabura aho kwituma
Bijejwe kuzatekesha gazi iva kuri biyogazi none amaso yaheze mu kirere
Ahagombaga kujya amashyiga hari ubusa

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->