Muhanga:Bijejwe ko ibitaro bemerewe n’Umukuru w’igihugu bizaba byuzuye bitarenze uyu mwaka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/07/2019, Saa 14:18:05 Yasuwe inshuro 891

Abatuye mu bice bya Ndiza cyane cyane mu murenge wa Kiyumba,harimo kubakwamo ibitaro Umukuru w’igihugu yemerereye abaturage ubwo yiyamamarizaga manda ye ya mbere mu mwaka wa 2003, barizezwa ko bizaba byarangiye kubakwa mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka wa 2019.

Ibi bitaro byatangiye kubwakwa kuva mu mwaka wa 2013. Nyuma byaje guhabwa Kompanyi y’ingabo z’u Rwanda izwi nka Reserve force ari na yo ituma ibi byose byigenda neza kugeza ubu.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga, Umutoniwase Sosthene, yemeza ko nibimara kuzura bizahindura byinshi ku buzima bw’abatuye muri iki gice cya Ndiza kinatuwe cyane, kuko abaturage b’icyo gice bakoraga ingendo ndende bagana ku bitaro bikuru bya Kabgayi .

Yagize ati "Ibi bitaro bizarangira kubakwa ahagana mu kwezi k’Ukuboza 2019 bikaba byitezweho kugabanya ingendo ku batuye aka gace bajyaga mu majyaruguru no mu burasizuba bw’aka Karere kuko bamwe bambuka uruzi rwa Nyabarongo abandi bakajya i Kabgayi ku bitaro bikuru bakoze ingendo ndende".

Ubwo akarere ka Muhanga kamurikaga ingengo y’Imari izakoreshwa muri uyu mwaka 2019-2020, havuzwe ko hari umuhanda uzubakwa wa Kaburimbo ugomba kugera muri ibi bice bya Ndiza aha hubatswe ibi bitaro ndetse n’ishuri rigezweho ry’imyuga na ryo rigeze kure rishobora gutahwa mu minsi mike iri imbere.

Ibi bitaro bizuzura bitwaye asaga miliyari 6 na Miliyoni 900 mu mafaranga yu Rwanda.

AKIMANA Jean de Dieu@ rdn - Muhanga