Muhanga: Bazi ko umugabo waboneje urubyaro ngo ahinduka inkone

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/09/2020, Saa 10:47:49 Yasuwe inshuro 222

Bamwe mu bagabo no mu murenge wa Rugendabali bavuga ko bafite amakuru yuko umugabo waboneje urubyaro atabasha kuzuza inshingano ze nk’umugabo nkuko bikwiye mu rugo ago babifata nko kubaca intege igihe batera akabariro.

Ibi babitanga mu by’umweru 2 byahariwe ubuzima mu karere ka Muhanga aho abagore basaga 850 bashya baboneje urubyaro my cyumweru cya 1 who byitezweko uyu mubare ushobora kwiyongera cyane my cyumweru cya 2.

Sebazungu Elias atuye mu mudugudu wa Kiduha ,mu kagari ka Kibaga avuga ko bamwe mu bagabo bashuka bagenzi babo ko umugabo waboneje urubyaro atabasha kuzuza inshingano zabo ndetse nuwabashije kubiganiraho n’umugore bakaza bakigishwa umugore agahita abuza umugabo we ati reka mbikore nzirwariza.

Yagize ati " Imyumvire ya bamwe mu bagabo ntibarumva uruhare rwe mu kuboneza urubyaro kuko bamaze kubeshywa ko uwaboneje atabasha kuzuza inshingano ze nko gutera urubariro ndetse nabo bashakanye nabo usanga iyo bageze Ku kigo nderabuzima bisubira umugore akaba ariwe ubikora gusa NGO nyuma yabyo azirwariza".

Munyaneza Pierre ni Umujyanama w’Ubuzima avuga ko afite abagabo 3 akurikirana baboneje urubyaro kandi buzuza inshingano zabo nkuko byari bisanzwe ariko kandi nyuma yo kuboneza urubyaro into zabo zatangiye kwiteza imbere ku buryo bugaragara ku buryo hari n’abandi babona ko babikoresha ariko bakaba batarafata umwanzuro ufatika ngo nabo banjire muri ubu buryo.

Mushimiyimana Epaprodite ni umubyeyi avuga ko afite abana 3 ariko mbere yuko aboneza urubyaro yacutsaga imburagihe umwana undi nawe agiye kuvuka ariko nyuma yo kujya muri iyi gahunda yagize intege so gukorera umuryango ndetse akabasha no kubakorera bakiga neza akanabatangira ubwisungane mu kwivuza kandi bishimisha kubona umwana we ameze neza atarwaragurika kubera kubyara ukamucutsa imburagihe.

Yagite ati" Ntaraboneza urubyaro narabyaraga umwana nkasamira ku kiriri ariko nyuma yo kuboneza urubyaro amahoro yaraje ubuzima buriyongera ngira intege zo gukorera umuryango , ubu abana biga neza, mbabonera ibibatunga nkanishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza kandi biranshimisha kubona umwana wawe atarwaye bwaki nkuko kera byagendaga nkisamira ku kiriri ikindi havugwa byinshi kukuboneza urubyaro ariko sindabyibonera n’amaso yanye bityo mbifata nk’ibihuha".

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthene avuga ko icyumweru cy’ubuzima kibafasha kuzamura imibare yabitabira ibikorwa rusanjye by’ubuzima bityo ugasanga abipisha indwara zitandura n’izandura biyongera kuko biba bikorerwa ubuntu bikanatuma bamenya uko bahagaze usanze afite ikibazo akoherezwa ku bitaro byisumbuyeho kugirango bakurikiranwe ku bibazo basanganywe.

Muri ibi byumweru 2 byahariwe ubuzima hakiriwe abantu bashya baboneza urubyaro 837 mu minsi 4 ibanza ndetse abagabo 8 barifungishije ndetse iyi mibare ishobora kuziyongera harimo no gusiramura abagabo naho insanganyamatsiko igira iti " Kuboneza umuryango ni inshingano za buri muryango, umugabo ku isonga.

Ubusanzwe akarere ka Muhanga mu mihigo kasinyanye na perezida wa Repuburika kahize ko abazagana serivisi zo kuboneza urubyaro bazagera hejuru ya 62.5 % mu karere kose.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga