Muhanga: Basobanuye uko bakuyeho umusoro w’ubutaka n’ingaruka bizateza

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/07/2020, Saa 09:34:24 Yasuwe inshuro 178

Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga yemeje ko hari imidugudu igomba gukurirwaho imisoro y’ubutaka kuberako nta bikorwaremezo bihagije birahagezwa ku buryo hatangira gusoreshwa bitewe nicyo amategeko bisunze bafata iki cyemezo cyo kuba basoneye abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald yemeza ko gukuraho imisoro ku butaka mu duce tumwe na tumwe bidakwiye gutera impungenge kuko nubwo yavanweho mu gihe cy’umwaka kuko hari ahandi yiyongereye bitewe n’ibikorwa remezo byahagejejwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald (hagati) na visi perezida we Ibumoso

Yegize ati " Bitewe n’imiterere y’ahantu ubwaho twasanze bikwiye ko haba hasonewe Ku bijyano no kuhishyurira imisoro kuko twasanze hamwe mu midugudu hataragezwa ibikorwa remezo kugirango nusora agire icyo aheraho kandi ibi twabikozwe turebeye ku mategeko agenga imisoreshereze y’ubutaka kandi twagiye dukurikiza ibipimo biteganyijwe tunirinda kubizamura cyane".

Yongeyeho ubusanzwe hari aho abaturage bazasanga amafaranga yarazamutse kuko wasangaga hari aho bishyuraga amafaranga 5 kuri metero kare imwe ariko ubu yarazamutse kuko hari who twavuye kuri mafaranga 5 tugera kuri 40 kuri metero kare imwe no kurenzaho ntibizabuza imisoro
kwinjiza (own revenues) ngo nuko hatasoreshejwe benshi.

Shyaka ati:" Tujya gukora ibi twifashishije amategeko dusanga amategeko azitira kongera kwaka imisoro duhitamo kuhasonera ahandi tuzamura ibiciro byaho kubera ko hagejejwe ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’amazi ariko na none tukanareba ibihateganyijwe mu gishushanyo kitararangira gukorwa ku buryo hari naho twazamuye igiciro cyaho kubera ikizahateganyirizwa harimo inganda , ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo aha ho ibiciro byikubye hafi kabiri hisunzwe itegeko ari naho duhera twemeza ko nta cyuho mu bijyanye n’imisoro dusanzwe twinjiza buri mwaka kuko nubwo ahenshi hagenewe ubuhinzi Ku kigero cya 80% ahandi ho hazakoreshwa mu bundi buryo".

Abaturage bakwiye kumva ko gusora ari ukubaka akarere bakomokamo ndetse n’igihugu muri rusange bakabikora neza kandi ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nubwo ibi biciro bishyizweho umuturage ubona bimugora agomba kubaza impamvu tuziko n’imibereho yacu mu miryango yacu itandukanye cyane biryo nta muturage ukwiye guhutazwa kuko ibiciro by’imisoro byashyizweho ntago byababera umutwaro niyo mpamvu Inama Njyanama ihari kugirango ibibazo bibangamiye abaturage ibifateho umwanzuro.

Yagize ati:" Ibi biciro byashyizweho ntabwo bikwiye kubera umuturage umutwaro niyo mpamvu twashyizemo ko mu gihe babona bihanitse baratwegera natwe tukabereka ko itegeko ariryo ribigena maze na none tukareba niba hari ibyakosorwa kuko nubwo baturanye ntabwo bahuje ubushobozi kandi babanza kwegerwa bakabiganirizwa mbere yuko inama njyanama ibifataho umwanzuro kandi na none nta bwoba dufite kubatararishye imisoro ya mbere yuko hakorwa iri vugurura nabo tuzabegera tubaganirize".

Muri uyu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari wa 2019-2020 akarere ka Muhanga kari karahize kwinjiza imisoro isaga Miliyari imwe na miliyoni magana atandatu z’amafaranga yu Rwanda (1.600.000.000 frw) gusa siko yose yinjijwe kuko habonetse asaga miliyari imwe na miriyoni magana atatu (1 300 000 000 frw) kubera impamvu za COVID-19.

Mu gihe umwaka w’Ingengo y’imari wa 2020-2021 bahize kwinjiza asaga miliyari imwe na miliyoni magana arindwi na mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu mirongo itandatu na bitanu n’amafaranga magana atanu na mirongo itandatu n rimwe my mafaranga yu Rwanda (1 757 665 561 frw) aya akaba yihariye 9% by’ingengo y’imari yose izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo gukora imirongo mishya y’amashanyarazi, kubaka amashuri ndetse no gukora imihanda n’ibindi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald (hagati) na visi perezida we Ibumoso