Muhanga: Basanga ubumenyi bahabwa bukwiye guherekezwa n’umuco

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/03/2019, Saa 14:29:21 Yasuwe inshuro 72

Ibi biravugwa n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga rya ACEJ Karama babigarutseho ubwo bakoraga igitaramo cy’umuco, aho biyibukije umuco wo gusaba umugeni.

Aba banayeshuri bavuze ko uburere bahabwa bubafasha mu kubunganira ubumenyi, ariko bikwiye guherekezwa n’umuco.

Bagize bati" Hano ku ishuri twigishwa byinshi ariko uburere duhabwa butuma twongera ubumenyi bwacu, ariko kubigira byombi byonyine ntacyo byaba bimaze mu gihe nta muco Nyarwanda dufite. Bityo byose tugasanga tubyujuje byose nta cyatunanira kuko twaba."

Umuyobozi uhagarariye ababyeyi barerera muri iki kigo, Niwemfura jean Esper avuga ko kuba abanyeshuri bigishwa gutegura ibirori bakabikora ari ingirakamaro kuri bo.

Narcisse Iradukunda yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko guheka umukobwa mu ngobyi mu muhango wo gusaba wa cyera, wari mwiza, ariko akagira impungenge z’uko umusore yashoboraga kuzanirwa umukobwa utari we.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga rya ACEJ Karama Bisangabagabo Youssouf

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga rya ACEJ Karama Bisangabagabo Youssouf avuga ko umwana agomba kwigishwa ariko akanatozwa ibijyanye n’umuco.

Yagize ati:" Umwana, usibye ubumenyi aba agomba kwigishwa byose. Tuzajya dukora iki gitaramo nibura rimwe mu gihembwe kugirango tubahe ubumenyi buherekejwe n’umuco."

Muri iki gitaramo abakitabiriye banejejwe no kwiyibutsa gusaba umugeni ndetse bya kinyarwanda.


AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga