Muhanga: Basabwe kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge badahishira ihohoterwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/03/2019, Saa 17:55:05 Yasuwe inshuro 135

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele arasaba abatuye akarere ka Muhanga kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Murenge wa Kabacuzi mu itangizwa ry’icyumweru cy’Ubutabera.

Yagize ati:" Ntabwo iki gihugu cyacu cyakomeza guha urwaho abagizi ba nabi bakomeza kwangiza abana b’igihugu kuko ntaho twaba tugana, ababyeyi mufate iya mbere mu kubyamagana."

Yongeraho ko abantu bose nagomba kugira uruhare mu kudahishira uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse nirindi iryariryo ryose. Kandi ko abarihishira babihanirwa n’amategeko.

Umubyeyi witwa Yankurije ufite umwana wahohotewe ndetse bikamuviramo urupfu, avuga ko akunze guhura n’ibibazo byuko abababasambanyiriza abana badahanwa uko by’intangarugero.

Umushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ,Umumararungu Marie Rose yemeza ko dosiye z’abahohotera abana zigenda ziyongera.

Akomeza avuga ko abana b’abakobwa bari mu kigero cy’umwaka 1 na 14 aribo bakunda guhohoterwa cyane.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubutabera abaturage, bazaganirizwa uburyo bagomba kwegera inzego no kuzigezaho ibibazo bahura nabyo bishingiye ku karengane
banakangurirwe kwamagana ibyaha.

Mu karere ka muhanga umwaka ushize wa 2018, abakobwa basaga 260 nibo batewe inda z’imburagihe. Ni mugihe mu minsi ishize umunyango Nyarwanda IMRO watangaje ko abasaga 500 batewe inda z’imburagihe biganjemo abo mu mirenge yo mu mujyi.





AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga