Muhanga: Baributswa ko inkoko na zo zikingirwa zigatanga umusaruro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/01/2018, Saa 18:41:48 Yasuwe inshuro 583

Abenshi mu borozi b’inkoko bo mu karere ka muhanga ntibazi neza ko inkoko zikingirwa kugirango zigire ubushobozi bwo kubyara umusaruro nyawo baba biteze.

NIYONSHUTI Emmanuel uhagarariye umushinga wa Uzima-Chicken avuga ko ukingiza inkoko yunguka akiteza imbere.

Yagize ati:”Ubusanzwe twese turorora ariko twese siko tubonamo inyungu hari ababona nyinshi ariko twagerageje gushakisha inkoko zitanga amafaranga mu gihe gito ndetse bigafasha ubikoze kuba yashora imari ye akunguka akiteza imbere abona inyungu mu gihe gito".

Munyezamu Gadi ushinzwe ubworozi mu karere ka Muhanga avuga ubworozi buhagaze neza kuko kugeza ubu inkoko 13000 ziri mu mirenge 7 kuri 12 igize aka karere akongeraho ko muri aka karere habarirwa inkoko ibihumbi 95000 habariwemo nizo abenshi bita inyarwanda.

Mu turere 7 tugize intara y’amajyepfo kuva mu kwezi kwa 11/2017 kugeza taliki 4/12/2017 Uzima-Chicken imaze gutanga inkoko zisaga ibihumbi 40 mu mirenge 37 ibarirwa muri utu turere aho abashoramari 32 aribo bamaze gufata izi nkoko kandi bakaba bavugako batangiye kubona inyungu.

Gusa izi nkoko gusa kuri aba bazigura ntibemerewe guturaza amagi yazo kuko bikorerwa mu Rubirizi zikitabwaho ku buryo bwihariye ni ukuvuga ko izi zitangwa arizo gutera amagi no kubyara inyama.

Habinshuti Emmanuel uhagararariye Uzima-Chicken, Gadi Munyezamu akaba veterineri w’akarere ka Muhanga na George Murego ushinzwe ikwirakiza ry’inkoko mu ntara y’Amajyepfo

      

Tanga igitekerezo

-->