Muhanga: Baravuga ko siyansi ikoreshejwe neza mu buhinzi byateza imbere ababukora

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/02/2020, Saa 18:57:14 Yasuwe inshuro 95

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Alliance for Science Rwanda baravuga ko siyansi ikoreshwa mu buhinzi ikoreshejwe neza byafasha urubyiruko rukora ubuhinzi kubona umusaruro mwinshi wabafasha kwiteza imbere aho gutegereza akazi ahubwo bo bakikorera.

Ibi babigarutseho mu rugendo shuli ubwo basuraga umuhinzi ntangarugero Yankurije Drocella uhinga ibijumba bikorwamo imigati amandazi n’ibisuguti ndetse n’urutoki.

Mu kiganiro twagiranye numwe mu bakozi buyu muryango, Habimana Jean claude akaba n’impuguke mu bya siyansi yatubwiye ko aho isi igeze yatangiye gukoresha ubu buryo bwa siyansi mu buhinzi aho batangiye gukora ibihingwa bihangana n’izuba ndetse n’ibindi byihanganira imvura kandi byera mu gihe gito ku buryo gukangirira urubyiruko kwitabira ubuhinzi ari benshi kuko ntawuzongera kuvuga ko yagize igihombo.

Yagize ati "Kugeza ubu hatangiye gutekerezwa uburyo bwo gukoresha siyansi haba mu gutegura ibihingwa byihanganira imvura ndetse n’izuna ku buryo nta gihe cy’ihinga kizongera gupfa ibusa kandi bikera mu gihe gito aho uzaba ahinga azajya abona amafaranga adategereje amezi n’amezi menshi ngo abakora ubuhinzi bagire ubwoba ariko turakangurira urubyiruko kwitabira kuko imbere habo ni heza.

Yankurije Drocella wasuwe akaba n’umuhinzi w’urutoki ndetse n’ibijumba yemeza ko mu myaka 10 yamaze ahinga ibijumba avuga ko kera yahingiraga urugo ariko ubu nsigaye mpinga nkanagurisha kandi byerera igihe gito kandi bimpa amafaranga nkabasha kwiteza imbere nkabasha gutanga akazi ku baturage dukorana.

Yagize ati"Maze imyaka 10 mpinga ibi bijumba ndetse n’urutoki nahawe imbuto na RAB hamwe n’abandi bo ntibayitera bayiha amatugo naho njyewe ndatera kandi mbona yera vuba ndakomeza kugeza ubu kuva nabikora maze kwiteza imbere kuko natanze akazi ku bandi baturage ariko urubyiruko nirwitabire narwo rukore kuko ntago wategereza akazi ka leta bihangire imirimo bajya mu buhinzi kuko burimo gutera imbere nka kera twahingaga ibijumba bikamara amezi 8 bitarera ariko ubu ni 3 gusa uba usaruye ukagurisha".

Ntakobatagize Erneste witabiriye uru rugendo shuli ariko ahinga urutoki mu ntara y’uburasirazuba avuga ko siyansi mu buhinzi yafasha cyane kandi ko kuba ari urubyiruko bimufasha gukora akabona umusaruro cyane ko ariwo akoresha yiyishyurira ishuri abikuye ku bitoki biribwa ahinga byo bidakunze gufatwa cyane n’indwara ziganjemo Kirabiranya na Kabore ariko twifashishije siyansi ikomatanyije ariko na none ntibangamire n’imigendekere y’ubuhinzi.

Kugeza ubu nuko abahanga muby’ubuhinzi bemeza ko kuba mu buhinzi hakoreshwa siyansi ifasha guhinga igihe cyose hakoreshejwe ibihingwa bihangana kandi bikihanganira inzuba n’imvura cyaba igisubizo cyiza cyo guhangana n’inzara zikunze kuvugwa mu baturage kuko ibiryo byaboneka igiciro kikagabanuka bitewe n’ubwiyongere by’umusaruro kandi uboneka buri gihe ari nabyo byatumye abanyamuryango ba YPARD Rwanda mu bufatanye na Alliance for Science Rwanda baharanira ko ubu buhinzi bwakorwa kinyamwuga kandi bukabungabunga ibidukikije kuko siyansi ishobora kuba igisubizo kiza cyane ku mirire.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Muhanga