Muhanga: Baravuga ko bijejwe amafaranga mugihe cy’amatora nti bayahabwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/01/2020, Saa 15:17:40 Yasuwe inshuro 156

Abari bagize inteko itora abasenateri ndetse nabatoye umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jeacqueline baravuga ko bitabiriye ndetse bitegeye ku mafaranga yabo bakizezwa ko inyoroshya rugendo izatangwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora ariko amezi abaye 4 batarayabona.

Ibi babigarutseho ubwo bamwe muri bo bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wugomba gusimbura Ignatienne Nyirarukundo wari watowe ariko agahabwa inshingano zo kura Minisitiri.

Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa rwandadailynews.com bemeza ko kuba aya mafaranga ataraboneka byatangiye gutera umwuka mubi mu bagomba gutora kuko babyijejwe ko bazayabona.

Uwahawe izina rya Mukakarege Esparencie yemeza ko ku mbuga bahuriraho bamwe muri bo bavuga ko bajya babeshywa amafaranga y’urugendo ntibayahabwe bityo bakaba bavuga ko hari gahunda bazajya batumirwamo ntibazitabire kubera ko babeshywa ko bahabwa amafaranga ntibayahabwe.

Yagize ati"Reba nawe amezi agiye kuba 4 tugitereje amafaranga twemerewe y’insimburarugendo tutarahabwa kandi bamwe muri twebwe tuva kure kuko tugomba gutega".

Clotilde Mukangeyo yemeza ko hari ubwo babeshwa n’ibi bigo barangiza gukora ako kazi ntibibukwe bityo we ngo azajya yigumira mu rugo yite ku by’urugo rwe aho kugenda ngo yizezwe ko azahabwa amafaranga ntaze ndetse yemeza ko byateye amakimbirane iwe mu rugo umugabo amubaza ko bishyuwe akanamubwira ko ntaho azongera kujya.

Yagize ati"iyo tumaze gukora ibikorwabitandukanye ntiduhite tuyahabwa bituma dihora twiteze kuyabona ariko iyo tutayabonye abagabo bacu bahora batubaza niba twarayabonye rimwe na rimwe bigateza umwuka mubi kuko nkanjye bambujije kugira aho nongera kujya,ndetse ambwira ko ahubwo nanjya njya mu bindi".

Mukamazera Rosalie visi perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora wari witabiriye umuhango wo kwiyamamaza yavuze ko niba bihari bagiye kubyitaho bakabona ibyo baba bagenewe ndetse bagakomeza kubaka u Rwanda biciye mu kwihitiramo abayobozi bababereye.

Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Yagize ati "Ntabwo mbizi ariko niba koko bihari ndaza kubikorera ubuvugizi bibe byakemuka kuko kutabona ibyo wijejwe nabyo bica intege doreko aka karere kanateye nabi kuko kugirango ugere munmujyi akenshi bisaba gutega kutabona inyoroshyarugendo ni ikibazo kinakomeye".

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi abaturage barinubira ibikorwa byo kubajyana aho biyamamarije kandi batari mu nteko itora binashobora gutuma amatora atagenda neza uko biba byitezwe.

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza
Abakandida 13 barimo kwiyamamaza bashaka gusimbura Ignacienne Nyirarukundo wabaye umunyamabanga wa leta muri MINALOC


AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga