Muhanga: Baravuga ko bakorerwa ivangura bazira gukora uburaya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 24/12/2019, Saa 09:31:51 Yasuwe inshuro 181

Bamwe mu bakobwa n’abagore bakora uburaya baravuga ko hari abayobozi guhera mu kagali ndetse naho batuye bakorerwa ihezwa ndetse bakaryanirwa inzara bazira ibyo bakora ndetse inzego z’umutekano zikabatoranya mu bandi zikabafunga.

Ibi babigarutseho ubwo baganiranga mu nama ibahuza n’ubuyobozi bwaka karere ku bufatanye n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) ku bibazo bibangamiye abantu bari ahantu habi ho kwandura agakoko gatera Sida (Key Population).

Uwimana Immacule umwe mu bakora uyu mwuga abenshi bafata nko kwiyandarika avuga ko iyo imodoka z’abashinzwe umutekano zije zitoranya bamwe zikajya ku bafunga batabwiwe ibyo bazira akenshi byanateza ibibazo kubo twasize mu rugo.

Yagize ati " Iyo duteze abakiriya bacu abashinzwe umutekano bakaza batoranyamo abo bashaka bakabajyana bakabafunga ndetse ugasanga ntunazi ibyo uzira ukagenda ukazagaruka nyuma".

Yongeyeho ko iyo bakujyanye bakagufunga baba bumva ko bakemuye ikibazo kimwe ariko bateje ikindi kuko usanga tuba dufite abana bacu tubana nabo abenshi bamaze no gukura kuburyo byatuma nabo basambanywa nabo baza kutureba bakatubura bagasambanya abana bacu twebwe dufunzwe mu maherere.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Muhanga ,Mugengana Eugene avuga ko atahakana ibivuga naba bakora uburaya ariko nabo babikoreshwa nababakuriye barimo Police kuko bakora na nabo muri ibi bikorwa hagamijwe kurinda umutekano kuko usanga izi ndaya zicumbikira abashobora guhungabanya umutekano ariko nanone akabibutsa ko bakwiye kwifata neza bakabanira abaturanyi neza bakanambara neza bakihesha isura nziza.

Yagize ati " Nibyo kuko aba bacumbikira abashobora guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu bahozwaho ijisho kugirango dukomeze kuwubungabunga neza".

Mugisha Jules umuhuzabikorwa wa IMRO mu karere ka Muhanga avugako bidakwiye ko abantu bavutswa uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo bashaka ariko nanone badakwiye guhungabamya umutekano bitwaje ko bakora uburaya.

Yagize ati " Nkatwe tubahuriza hamwe tukabaganiriza tukanabereka ko badakwiye kwiyahura bakwiye kwirinda bakarinda n’ababagana indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko na none bakifata neza kugirango bataza kuvutswa uburenganzira bwabo bafite gusa ntibanahungabanye umutekano mbese bakaba abaturage nabo baharanira kubaka igihugu cyabo".

Iyi nama mpuzabikorwa isanzwe iba rimwe mu gihembwe ikitabirwa n’abauobora ibigo nderabuzima n’inzego z’umutekano hakiyongeramo abahagarariye abakora uburaya ndetse n’abatinganyi n’ababakurikirana nubwo mu Rwanda hari abakora uburaya mu mategeko ya Repubulika yu Rwanda nta tegeko ribuhanira ababukora.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga

Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko bidakwiye kuvangura abakora uburaya nabandi baturage ngo bibasirwe