Muhanga:Bashyira mu majwi ubukene n’ubushomeri mu bituma ubwicanyi mu miryango bwiyongera

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/10/2017, Saa 06:46:49 Yasuwe inshuro 633

Mu minsi ishize mu karere ka Muhanga hagiye hagaragara impfu z’abicanye kubera kutumvikana ku bibazo bafite mu miryango yabo.

Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga baratunga agatoki ubukene n’ubushomeri, kuba ntandaro y’impfu zikunze kugaragara muri imwe mu miryango itandukanye.

Bakavuga ko kuba amafaranga yarabuze ndetse n’imikorere yarahindutse igatuma abagabo basigaye birirwana n’abagore babo kubera kubura icyo bahugiraho ,bigatuma babona ibyo bita amakosa akorwa n’abafasha babo ndetse hakabaho guterana amagambo bityo hakaba intonganya zituma bamwe bicana kubera kutihanganirana.

Abenshi mu bagore bavugako cyera abagabo babo mu masaha ya ni mugoroba babaga baganira n’abandi ku tubari ariko kuri ubu ngo byarahindutse kuko imikorere ya kera itandukanye cyane n’iyubu bigatuma abenshi mu bagabo amasaha yo kuba ku tubari yasimbuwe no kuba mu rugo,bigatuma abagabo babona ibyo batajyaga babona bigatuma ukubahana kw’abashakanye buba bwa ntabwo.

UWAMALIYA Beatrice akaba umuyobozi w’aka karere avuga ko bamaze gufata umwanzuro wo gufasha abagiye kubana bakabanza kwigishwa ku mibanire ndetse no kubibutsa inshingano zabo mu muryango ndetse no gufasha umugoroba w’ababyeyi ugakora neza .

Yagize ati"Ubusanzwe usanga mu miryango yacu hakunda kuba ibibazo bijyanye no kuba hari agasigane ku ikoreshwa ry’umutungo ntibabyumvikaneho ikinsi ni uko usanga abantu bahuye bakabana ariko buri wese atazi uko mugenzi we ateye n’ibyo yanga kugirango hirindwe amakimbirane gusa twatangiye kuganiriza abagiye kubana byimbitse bakamenya inshingano zabo no kurebera hamwe uko imigoroba y’ababyeyi ikora no kuyiha ingufu ngo hirindwe amakimbirane anaganisha ku mpfu za hato na hato mu miryango nkaba mbona bizadufasha kurandura ibibazo mu miryango yacu".

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 14, Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze ya Byumba Sereveriyani Nzakamwita yasabye abari bayitabiriye ko bakwita ku bibazo byugarije umuryango dore ko ariho hari ipfundo rikomeye rituma abashakanye bicana ndetse imibereho yabo igasubira inyuma abana ntibabone ibyo bakagombye kubona babihawe n’ababyeyi babo.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->